Mu gihe M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye dukikije Umujyi wa Goma ndetse bikaba ngombwa ko Leta ihurira ku meza y’ibiganiro n’izi nyeshyamba yita umutwe w’iterabwoba, umunyapolitike urwanya Ubutegetsi bwa Congo, Martin Fayulu, avuga ko ibiganiro by’i Nairobi bishobora guca amarenga y’imipaka mishya y’u Rwanda.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, 16 Ugushyingo i Kinshasa.
Fayulu usanzwe agaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke n’iterambere bya DRC, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, i Kinshasa, ku wa 16 Ugushyingo 2022.
Agira ati: “Muri iyi gahunda ya Nairobi, biteganijwe ko Perezida Tshisekedi azagarura amasezerano yo guhagarika imirwano. Mu by’ukuri, Tshisekedi yasinyanye amasezerano n’ibihugu bidutera kandi nta na rimwe ayo masezerano yigeze agira icyo atanga.”
Nyuma y’aho Sudani icikiyemo ibice bibiri, umunyapolitike Martin Fayulu yakomeje kwikanga ko hazakurikiraho Congo-Kinshasa bitewe n’ibibazo by’ingutu iki gihugu cyagiye gihura na byo byiganjemo kudahuza kw’abanyapolitike mu gusaranganya ubutunzi karemano bw’igihugu cyabo.
Mu kiganiro na Okapi, Fayulu yasabye kandi akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kurangiza manda ya MONUSCO no gushyiraho ikindi gikorwa gifite manda irushije yabafasha gukemura ibibazo by’umutekano burundu.
Ati: “Tugomba guhagarika manda iriho ubu ya MONUSCO tukayisimbuza ubutumwa bushya twakwita UN-DRC. Igikorwa cy’Umuryango w’Abibumbye muri DRC gifite inshingano zibabaje zo kugarura amahoro no kubungabunga ubusugire bw’akarere DRC iherereyemo.”
Iki gihugu cya Congo-Kinshasa cyaje guhuzwa na Perezida Mobutu Sese Seko wagitegetse kuva mu 1965 ubwo yacyitaga Zaïre, mbere y’aho cyari kigizwe n’uduce tune dutandukanye kandi twigenga kuko twari twifitiye abami. Utwo duce ni Lunda, Bakuba, Kongo na Baluba.
Mobutu abicishije muri manifesto y’ishyaka rye rya MPR, yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo yunge iki gihugu ariko akiriho yakundaga kuvuga ko bazamwifuza atakibaho, kuko yabonaga ko igihugu gishobora kuzacikamo ibice.
Gaston Rwaka
