Ngoga Martin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) kuva mu 2015, yamaze kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama karyo gashinzwe imyitwarire.
Ngoga yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Visi Perezida w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA, kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, yemejwe n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, abicishije kuri Twitter ye, Ngoga yagize ati “Nishimiye kuba umwe mu bagize komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA, nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda.”
Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru, kuko yigeze kuba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ubwo ryayoborwaga na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura.
Ngoga yavukiye muri Tanzania mu 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yakoze nk’uwimenyereza umwuga muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, nyuma yoherezwa guhagararira u Rwanda i Arusha muri Tanzania mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda.
Asoje manda ye muri Tanzania yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga mu 2003 no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri yongera kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika, azamurwa mu ntera agirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere y’uko Nonga Martin atorerwa kuba Depite mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yayoboye Komisiyo yashinzwe gucukumbura uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
Panorama
