Munezero Jeanne d’Arc
Mukayiranga Christina yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Masaka. Mu buhamya atanga, avuga ko ibyo babonye ari abana bitari bikwiye kuko inzira yari ndende, ariko icyamubabaje kurenza ibindi ni ukuntu Interahamwe zigiraga kurasa ku batutsi.
Mukanyiranga yari umukobwa w’umwangavu mu 1994. Asubiramo amateka ashaririye y’urupfu rwabe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko mu ishuri yigagamo yatotejwe bikomeye.
Mu buhamya Mukayiranga yatanze muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 09 Mata 2025, agaruka ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ndetse anagaragaza intimba yatewe n’ibyo yiboneye.
Agira ati “Icyambabaje ni ukuntu umukobwa witwa Mariam ari we wa mbere interahamwe zigiyeho kurasa, nyuma bakurikizaho marume, nyuma bakomeje bigira no ku bandi. Kugira ngo bahe imbunda interahamwe yabaga itazi kurasa, bafataga umututsi akaba ari we yitorezagaho kugira ngo bamuhe imbunda atangire kuyikoresha.”
Akomeza ati” ikindi kintu cyajyaga kimbabaza ni ukuntu niga mu mashuri abanza, mu ishuri bakundaga kuza bagahagurutsa Abahutu ukwabo n’Abatutsi ukwabo, utahaguruka cyangwa wahaguruka mu bahutu ugakubitwa. Ariko ubu nshimira Imana ko nta mwana mu ishuri ugihagurutswa ngo ni umututsi cyangwa ni umuhutu.”
Mukayiranga akomeza avuga uko byabagendekeye ndetse na mbere yaho ubuzima bari bamaze iminsi babayemo, mbere y’itariki 7 Mata mu 1994. Ati “twebwe n’ubundi ntitwari tukirara mu rugo, kuko bashakaga kutwica hakabonekamo utuburira iryo joro, ati ‘ntimtuharare mu rugo.’ Twararaga mu byobo byabaga byarakuwemo imyumbati, bwacya tugakaraba tukajya ku ishuri…”
Akomeza agira ati “Ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga, ni bwo twari twaharaye. Hari umusaza waje iwacu abibwira ababyeyi ko ibintu byakomeye, ndetse hari n’Abatutsi batangiye kwicwa. Hari abantu bari barokokeye Kanombe barimo bajya ku Ihara bahungirayo. Byageze ku mugoroba natwe turahunga twerekeza kuri Kiliziya aho ku Ihara.
Tuhamaze iminsi ibiri, ku munsi wa gatatu nka satatu, uwari umuyobozi wa MRND yazanye interahamwe baratubwira ngo ‘uziko yakoze icyaha nahame aha, utaragikoze atahe.’ Ubwo yavugaga ngo uwakoze icyaha ni umututsi, na ho utaragikoze ni umuhutu. Bamwe baratangiye bavamo baragenda.
Twasigaye aho n’izo nterahamwe ziragenda, uwo munsi ntizatwica, ariko mu kanya nk’ako guhumbya Padiri yaragarutse adusaba kujya mu rusengero, ngo tuve mu mu mashuri twari benshi cyane. Aravuga ngo aho kugira ngo baze gutema umwe umwe mwinjire baboherezemo gerenade cyangwa se babarase.
Ako kanya haje imodoka yuzuyemo interahamwe zirinjira, zitangira kutwica. Ikibuga cyari cyuzuye imirambo, njyewe nari nihishe mu cyumba cyo kwa Padiri. Baradusohoye baratwicaza, bakajya batwara umwe umwe bakajya kubicira hanze yo kwa Padiri ahantu hari icyobo ariko batemagura mu buryo bubabaje. Babica urubozo harimo n’abagore bacaga amabere mu buryo bubabaje.”
Akomeza avuga uko yavuye aho ku Ihara ku Kiliziya kandi bitari byoroshye kuhava kuko icyari kigambiriwe kwari ukwica Umututsi, kugira ngo umwana uzavuka azabaze uko Umututsi yasaga kandi imiryango yose bari bayifite ku rutonde ku rupapuro, ku buryo iyo bicaga umuntu baravivuraga kugira ngo hatazagira uzasigara.
Akomeza agira ati “Hari umu mama wari ufite irangamuntu yanditsemo Hutu, musaba ko nanjye yangira umwana we, arabyemera, ansohoramo ariko sinagize amahirwe yo gukomezanya na we, kuko twageze imbereho gato mpasanga bariyeri kandi bari banzi yanga ko bamunyicana aransiga, hari hafi no ku murenge ni naho interahamwe zafatiraga ibikoresho, gusa Imana yaje kubandenza mbona ndahatambutse ariko nari nshonje nigira inama yo kujya iwacu kunywa amata twari twarasize duteretse nagiyeyo nsanga barahasenye”
Akomeza ati “Nahise nigira inama yo kujya ku baturanyi, nyura mu gikari Manuka, kuko iwacu ku irembo hari bariyeri; njya ku baturanyi barampisha, mara yo iminsi. Hari n’undi mwana w’umukobwa wari waje kuhihisha, gusa nyuma interahamwe zaje kubimenya ko duhari ziraza zirasaka, uwo mwana baramubona, baramutwara, njyewe ndasigara.
Baramwishe ndetse na nyogokuru wanjye, we kubera gutinya ubuhiri n’umupanga, kuko mbere yari yaratotejwe bikomeye mu byitso akajya akubitwa ubuhiri; kuko bari barigeze no kumutema, ariko ntiyapfa, yasabye interahamwe ko yazishyura ibihumbi mirongo ine zirabyemera. Ariko ntibyamuhiriye barayafashe ariko n’ubundi bamwicisha umuhoro, icyo yangaga n’ubundi ni cyo cyamugezeho kubera ko bari bariyemeje gutsemba Umututsi kuri uyu musozi kandi uwo barasaga ntibumvaga ko apfuye nk’uko babishakaga. Byose narabyumvaga ariko Imana yakomeje kundinda…”
Ubu Christine afite abana bane kandi afite icyizere ko bavukiye mu gihugu cyiza gifite umutekano kandi bazabaho kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ashima Inkotanyi zamurokoye zikamuha ubuzima, asaba buri wese kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo kugira ngo bitazasubira ukundi mu Rwanda.
