Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Mashami Vincent yahawe isinde ku gutoza Amavubi

Mashami Vincent watozaga Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yamaze guserezererwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA.

Uyu mutoza wari umaze imyaka itatu n’igice yamaze kumenyeshwa ko atazongererwa amasezerano yo kongera gutoza iyi kipe kuko amasezerano ye yarangiye tariki ya 02 Werurwe 2022.

Mashami Vincent watangiye gutoza ikipe y’igihugu mu kwezi kwa Kanama 2018, akaza kongererwa amasezerano  mashya tariki ya 03 Werurwe 2021, umwaka ushize, FERWAFA yamaze kumushimira umusanzu yatanze mu mupira w’u Rwanda imwifuriza ishya n’ihirwe.

Mu Ibaruwa Muhire Henry, Umunyamabanga wa FERWAFA yandikiye Mashami uyu munsi  tariki ya 10 Werurwe 2022, yagize ati “Mpereye ku masezerano y’akazi yashyizweho umukono tariki ya 03 Werurwe 2021 hagati yawe na  FERWAFA yo kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo nkuru, akaba yararangiye tariki ya 03 Werurwe 2022, nkwandikiye nkumenyesha ko amasezerano yawe atazongerwa ubu ukaba washaka akandi kazi gashya.”

Mu myaka yose yari amaze atoza Amavubi, usibye kuba yaragejeje iyi kipe muri ¼ cya CHAN2020, benshi bemeza ko nta musaruro yigeze atanga.

NSHUNGU RAOUL

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.