Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Masoro: Kugira gahunda mu mikorere bizateza imbere abaturage

Gukora wikorera ni bimwe mu bizateza imbere abakora mu birombe by’umucanga n’amabuye.

Mu murenge wa Masoro, mu karere ka Rulindo ahazwi nko Kwipera, iyo uhageze usanga abahonda amabuye azwi nka (konkansi) n’abinura umucanga mu mugezi wa Rusine. Bavuga ko bamaze imyaka myinshi bakora ako kazi ariko ntacyo bageraho kuko bakorega abiyita abashoramari bo bagahora mu bukene.

Ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama, umwe muri bo yagize ati “kera hazaga umukire uvuye i Kigali akaduha amafaranga ibihumbi mirongo ine (40000) twarangiza tugahonda amabuye yuzuye ikamyo, we akayigurisha ibihumbi mirongo inani (80000). Twakuramo umusoro w’akarere, uwa Rutongo Mines, iya koperative Isange y’abantu nabo bakorera muri iyo zone n’abandi baba  kuri bariyeri zitwa iz’amatsinda y’umutekano, ugasanga abaturage ntacyo dusaguye; ugasanga abaje bavuye hanze biyita abashoramari bakize kandi ntacyo bakora.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo kabafashije muri iyi minsi kagakuraho  abantu basoreshaga ntacyo bakoze, basigaho umusoro w’akarere n’uwa Rutongo Mines n’abafata amafaranga y’abinuye umucanga n’abahonda amabuye, kugira ngo bizigamire banakusanye ayo bakoreye ni mugoroba bayabahe kuko uje gupakira yishyura kuri bariyeri kugira ngo igiciro kigume ari kimwe.

Ikinyamakuru Panorama cyashatse kumenya uko ubuyobozi bw’akarere buzabikora kugira ngo abo bakire be gukomeza kurya iminsi y’abaturage, ku murongo watelefoni twavuganye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Rusine muri zone ya Rutongo Mines hakunze kumvikana abaturage binubira uko bishyurwa mu gihe binuye umucanga n’abahonda amabuye azwi nka konkasi.

Yagize ati “twashyizeho komisiyo yiga icyo kibazo imwe mu myazuro yafashe harimo kureba iterambere ry’abaturage kuko ni inshingano zacu; nibwo hakuweho abazaga kwigira abashoramari ntacyo bazanye, usibye gushuka abaturage ugasanga barabahenda, n’uwinuye umucaga usanga ahembwa amafaranga makeya cyangwa uhonda amabuye kubera ko bareba inyungu zabo, gusa ntibarebe inyungu z’abo bakoresha, ariko ubu umuturage ukora mu mabuye ashobora kuba ari we wihondera akagurisha ku giti cye, n’uwinura ni uko. Bizajya bikorwa n’abazajya bakoreshwa n’abandi muri bo bakagenerwa igiciro gishyitse, ku buryo na bo bigira icyo bibamarira nibura agatera imbere ari we ubikoramo, aho kugira ngo bikize abo banyamujyi gusa.”

Yakomeje asobanura ko imisoro izasigara kuri bariyeri, agira ati “hazasigara umusoro w’akarere, n’usoresha umusanzu wa Rutongo Mines kuko ni yo ifite iyo zone mu gucukura amabuye y’agaciro; ibyo abaturage bakora n’ibisigazwa bya Rutongo Mining, hagatangwa n’ayo kwizigamira ku muturage ukorera muri iyo myuga, bagatanga n’ayo kubungabunga ibidukikije hagasigara n’uwishyuriza abakoze ku munsi akayabaha nimugoroba barangije akazi; bitandukanye no kwishyura umaze gukora akokanya, akajya kunywamo agacupa n’akazi katarangiye ngo agire n’icyo atahana.”

Yavuzeko hari abavuyemo barimo Isange yahakorega ariko na yo igashoresha, icyo yabujijwe ni ugusoresha na ho abanyamuryango bayo bo zakomeza gukora nk’abandi baturage, kandi ako kavuyo kabaga hariya ugasanga abaturage baho ari abakene; icyo cyemezo kigamije kuzamura abaturage nubwo abiyitaga abashoramari byababaje cyane.

Usanga akenshi uduce ducukurwamo amabuye havugwako haba amafaranga ariko ugasanga nta terambere ry’abaturage rihari, kuko bikiza abandi bitwa abashoramari kandi ntan’iyo bashoye, ahubwo bazi gukora gahunda yayo. Iyo ubuyobozi butabitayeho bishobora gutuma abaturage bonkwa imitsi, ari na yo mpamvu Akarere ka Rulindo kafashe iya mbere gukemura icyo kibazo.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities