Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mbere y’uko umuntu aba umunyamakuru arabanza akaba umuturage w’igihugu – Minisitiri JC Musabyimana

Wilson NSABAMAHORO

Mu muhango wo kwibuka abahoze bakora umwuga w’itangazamakuru wabereye kuri RBA, ku wa 12 Mata 2024, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu yagaragarije abitabiriye umuhango ko itangazamakuru rikwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse no kwimakaza amahoro.

Mu gihe itangazamakuru rifatwa nk’ubutegetsi bwa kane, rikaba rikwiye kugira uruhare n’ubufatanye mu iterambere ry’igihugu, siko byagenze igihe igihugu cyari gifite ubuyobozi bubi kuko ryagize uruhare rutaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ubwicanyi bwibasiye abari abatutsi bakoraga umwuga w’itangazamakuru bakicwa bazira uko bavutse.  Abenshi mu banyamakuru bakoreraga icyari ORINFOR n’ibindi bitangazamakuru byakoreraga mu gihugu bagiye bahigwa bukware bakicwa bashinjwa kuba ibyitso by’ Inkotanyi.

Ni muri urwo rwego hateguwe umuhango wo kwibuka no kuzirikana abakoraga mu mwuga w’itangazamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi. Ni umuhango wabereye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’iz’abikorera, abakora mu mwuga w’itangazamakuru n’abagize imiryango y’abanyamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi bitwa ‘Abusakivi’.

Bamwe mu bagize imiryango y’abanyamakuru bazize jenoside bahawe umwanya batanga ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo ababo bishwe bashinyaguriwe bazira uko bavutse.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, MUSABYIMANA Jean Claude, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yahumurije ababuze ababo bazize jenoside abereka ko ahazaza ari heza, yerekana ko itangazamakuru ryariho mbere no mugihe jenoside yakorwaga ryari rutwitsi rikaba ritandukanye cyane n’iryo dufite ubungubu. Yagize ati “itangazamakuru ryatije umurindi ibitekerezo byo gutsemba abatutsi, amwe mu maradiyo na televisiyo ndetse n’ibitangazamakuru byandika byakwirakwizaga urwango byeka abanyarwanda ko badafitanye isano kandi ko bamwe ari abanzi bakomeye ku bandi”.

Yakomeje agaragaza ko nubwo byari bimeze gutyo hari ibitangazamakuru bike byarwanye no guhagarika ibitekerezo by’urwango anagaragaza ko u Rwanda rukeneye itangazamakuru ribiba amahoro kandi ryuzuzanya na leta mu guharanira iterambere ry’igihugu ati “Mbere yo kuba umunyamakuru umuntu arabanza akaba umuturage w’igihugu. Itangazamakuru nk’umuyoboro utagira umupaka rikwiye kurwanya ikibi no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Itangazamakuru rizasigira umurage w’umwambaro w’ ubumwe abazabakomokaho

Mu uyu muhango kandi hibutswe abakoraga mu mwuga w’itangazamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi umwe kuri umwe hanacanwa urumuri rw’ icyizere nk’ikimenyetso cyo kongera kubaho kandi ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.