Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Menya byinshi ku ikorwa ry’amafaranga y’u Rwanda

Ndahamya neza ko igice kinini cy’abanyarwanda babona bafite amafaranga (Inoti, ibiceri) ejo bakumva ngo inoti zasimbuwe cyangwa zavuye ho ariko ntibamenye ngo “ese bica mu zihe nzira?” Hagenderwa kuki ngo ubwoko bw’amafaranga bujyeho cyangwa buveho?

Ikinyamakuru Panorama tugiye kubavira imuzi n’imuzingo ku bisabwa, ibigenderwaho cyangwa bikenerwa ngo ifaranga ry’u Rwanda ribeho. Gusa aha turibanda cyane ku noti.

Mbere na mbere ibikorwa byose by’ifaranga ry’igihugu bigenzurwa na Banki nkuru y’igihugu –BNR. Banki nkuru y’igihugu ifite inshingano zirimo ikorwa ry’ifaranga, Kugenzura ifaranga kandi ikaba na banki ya Leta (aha ni ukuvuga ko  ibigo bya Leta bishobora gufunguza konti muri BNR).

Ku isi hari ibigo bizwi bikomeye bikora akazi ko gukora amafaranga, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bidafite ubwo bushobozi bwo kuyikorera rutanga isoko rukavuga umubare w’inoti, ndetse n’ubwoko bwazo; aha ndashaka kuvuga icyo bita “Denomination” mu rurimi rw’amahanga.

Kugira ngo wumve Denomination icyo ari cyo mu Rwanda hari: 500, 1000, 2000 na 5000.

Kugira ngo hashyirweho ubwoko bw’inoti cyangwa bukurweho bigenda bite?

Denis Dadou Hamumugisha ushinzwe ifaranga n’ibikorwa muri Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko iyi banki ifite uburenganzira ihabwa n’Itegeko Nshinga bwo kuba yashyiraho cyangwa igakuraho inoti.

Agira ati “Nta tegeko rihari rigena igihe inoti igomba kumara ariko dushobora kubisuzuma nibura hagati y’imyaka 8-10, Itegeko Nshinga riha uburenganzira BNR bwo kwicara tukiga ku mpamvu twahindura inoti cyangwa tukayikura ho.”

Iyo inoti igiye gukorwa hibandwa ku bintu 3 ari byo:

  • Ibigize inoti (main Features) aha twavuga uko inoti igaragara,ibirango bizajya ho,urupapuro ruyigize ndetse n’uburemere bw’inoti.

Kugeza ubu inoti z’u Rwanda zikozwe mu rupapuro rwa Coton

  • Ubwirinzi (Security features): aha higwa ibigomba gushyirwa mo kugira ngo iyo noti ibe ifite umutekano ku buryo ntawushobora gukora isa nayo mu buryo bworoshye.
  • Ibara: aha harebwa amabara agomba gukoreshwa ku noti kugira ngo koko iba isa neza.

Dore impamvu inoti ishobora guhindurwa cyangwa ikavanwaho; harimo Ikoranabuhanga: u Rwanda rushobora kwifuza gukoresha uburyo bugezweho, kuba inoti imaze igihe ndetse no kuba biboneka ko abantu batangiye kuyimenyera byavamo no kuyigana mu buryo bworoshye. Ikindi gishoboka n’amabwiriza mpuzamahanga.

Habumugisha avuga ko buriya ibi byose twavuze haruguru Inoti y’u Rwanda kugira ngo ibe uko tuyibona nibura iba igizwe n’utuntu 60.

Iyo iyi mirimo yo gutekeerza ku bizajya kuri iyi noti irangiye u Rwanda rutanga isoko ku kompanyi ikora amafaranga ubundi igasohora inoti (Printing). Gusa ibi biba bigifatwa nk’impapuro kugeza ubwo za mpampuro zigejejwe muri BNR zigahabwa agaciro, (ibyo bita) nibwo zitwa amafaranga.

Iyo inoti ivuye muri BNR ijyanwa mu ma Banki y’ubucuruzi nazo zikayashyira muri Rubanda, urwo rugendo ni nako rugaruka mpaka y’amafaranga asubiye muri BNR.

Za noti zasubiye muri BNR ntizigaruka mu baturage ahubwo zirasuzumwa ko ari nzima bakazibara ubundi bakazisya. Aha niho icyo twita Currency life circle cyangwa ubuzima bw’ifaranga buba burangiye.

Banki nkuru y’u Rwanda isaba abaturage kugira umuco wo gufata neza inoti kuko kuzikora bihenda Leta ari n’imwe mu mpamvu Leta ibashishikariza kudakoresha kash ari byo twita”Cashless Economy”.

Kugeza ubu u Rwanda rutanga agera kuri milliyain 6 z’amafaranga y’u Rwanda mu gukora inoti.

Raoul Nshungu

2 Comments

2 Comments

  1. Niyonshuti Danny

    June 5, 2024 at 04:55

    NB agaciro nakabariye kuri USD

  2. Niyonshuti Danny

    June 5, 2024 at 04:54

    Murahoneza?? Ndashima iyinkuru irimo nubumenyi ariko ndabona har’ijyikwiye kwiyongeramo
    Urugero nigute ama RWFs afite agaciro karihejuru yamashiringi ya Ug cg Tanzania kdi barihejuru yacu mubukungu?? Ese hajyenderwa kucyi kujyirango igihugu kimwe kigire amafranga afite agaciro karihejuru yayikindi kdi Wenda mubukungu bitarutana?? Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities