N’ubwo gusomana hari ababifata nka bumwe mu buryo bwo kwishimisha, cyangwa kugaragariza urukundo abo bakunda, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko binafitiye umubiri akamaro.
Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko kumenya gusomana neza byongera cyane kwiyumvanamo ku bakundana cyangwa abashakanye, kandi bituma umubiri ukora neza ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba neza.
Urubuga rwa ‘Healthline’ dukesha iyi nkuru, rwagufasha kumenya neza akamaro kaba mu gusomana, aho bishobora kongera ubushake, kugira ubuzima bwiza no kongera umubano mwiza hagati yawe n’umukunzi wawe.
Bimwe mu byo iki gikorwa cyo gusomana byungura umuntu, ni ibi bikurikira:
- Gusomana bigabanya umujagararo (Stress)
Ubushakashatsi buvuga ko gusomana byibuze iminota 15, bigabanya ubukana bw’umusemburo uzwiho kuba imvano y’umujagararo ‘stress‘ mu mubiri, Cortisol (itera umunaniro ukabije).
- Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Ubundi umuvuduko w’amaraso, ushobora guterwa no kuziba kw’udutsi dutwara amaraso.
Gusomana bishobora kuba umuti mwiza, ku bantu bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, kuko bituma twa dutsi dutwara amaraso twaguka bityo umuvuduko ukagabanuka.
- Byongera ibyishimo mu buzima
Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko abubakanye bakunda gusomana babaho bishimye cyane, ugereranije n’abatabikora. Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko gusomana byongera amahirwe yo kugumana igihe kirekire, kurusha abatabikora.
- Byongera umusemburo wa ‘Oxytocin’ ku bagabo
Mu gihe cy’iki gikorwa, ku bagabo umusemburo w’urukundo wa Oxytocin uriyongera cyane, bikongera n’ubusabane ku bashakanye cyangwa abakundana.
- Umubano w’abakundana urushaho kuba mwiza
Burya ubwiza bw’umubano w’abakundana, cyangwa abashakanye bisobanurwa n’ibintu byinshi. Abakundana bakunda gusomana kenshi, bakunze kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ubwumvikane bwinshi mu mubano wabo, bityo umubano ukarushaho kuba mwiza.
- Byongera kwizerana ku bashakanye
Iyo abantu basomana, barushaho kwishimana no kubwizanya ukuri, kuko bigira uruhare runini mu kongera icyizere ku bakundana; bitewe n’ihanahana ry’amakuru bikorwa n’imvubura zo mu kanwa, no mu maso hose mu gihe cy’iki gikorwa.
Muri rusange, gusomana bifite akamaro bamwe mu babikora batazi, ndetse iyo mu muryango bibuze, hari amahirwe macye ko urukundo rwamara igihe kirekire.
Gusomana kandi ni ikimenyetso cy’urukundo mu ngeri zitandukanye z’abantu, hejuru y’ibyagarutsweho hejuru, ndetse ubushakashatsi butandukanye buvuga ko byongera kwiyumvanamo n’ibyishimo ku bashakanye.
NDUWAYO Eric