Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2022 izitabirwa n’amakipe 19 aturutse ku migabane yose y’Isi. Muri ayo makipe harimo ayo mu Rwanda 2 arimo ikipe y’igihugu na Benediction Ignite iri continental. Iri rusanwa rizatangira ku cyumweru tariki ya 20 risoze ku cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022.
Inzira zizakoreshwa :
Ku cyumweru tariki ya 20/02/2022 (4.0km): Gusiganwa n’igihe ari na wo munsi wa mbere: Bazahagurukira kuri Parikingi ya Kigali Arena – Contrôle Technique – Berekeze Kimironko – Bazenguruke berekeza ahahoze KIE – Bakomeze kwa Rwahama – Bakomeze kuri Airtel – Stade Amahoro – Basoreze kuri Kigali Arena.
Ku wa mbere tariki ya 21/02/2022 (148.3km): Bazahagurukira kuri Stade Amahoro – Airtel – Chez Lando – Gishushu – KBC – bakate kuri Cadillac – bafate Poid Lourds – Kinamba – bazamuke Yamaha – Traffic Police – Nyabugogo – Gatsata – Karuruma – Nyacyonga – bakate bagana Gasanze – Batsinda – Kagugu – mu Kabuga ka Nyarutarama – bakate berekeza Kibagabaga – Kimironko – Zindiro – Free Economic Zone – kuri 15 – ku Mulindi – Inyange Industries – bambuke hakurya ku bitaro bya Masaka – binjire mu mujyi i Kabuga – bakomeze Rugende – Nyagasambu – Ntunga – Rwamagana – banyure Poid Lourds – kuri SP Rwamagana – Dereva Hotel. Bazazenguruka inshuro 10 i Rwamagana : Dereva Hotel – mu mujyi i Rwamagana – Byimana – Poid Lourds – bagaruke kuri Dereva Hotel ari na ho bazasoreza ku nshuro ya 10.
Ku wa kabiri tariki ya 22/02/2022 (155.9km): Bazahagurukira i Kigali (MIC Building) – College APACOPE – Yamaha – Traffic Police ku Muhima – Nyabugogo – Giticyinyoni – Shyorongi – Kukirenge – Rulindo – Nyirangarama – Gakenke – Buranga – Musanze – Bigogwe – Mukamira – Rubavu – Bafate umuhanda werekeza Bralirwa basoreze kuri Brasseries Gisenyi.
Ku wa Gatatu tariki ya 23/02/2022 (124.3km): Bazahagurukira Kimironko – Bamanuke Kigali Parents -binjire Free Trade Economic Zone – bakomeze Zindiro – Kimironko – Kibagabaga – Kagugu – Gasanze – Nyacyonga – Bakate bagaruka Karuruma – Gatsata – Nyabugogo – Giticyinyoni – Shyorongi – Kukirenge – Rulindo – Nyirangarama – Base – bazamuke berekeza i Gicumbi – Tetero – basoreze i Gicumbi mu Mujyi.
Ku wa Kane tariki ya 24/02/2022 (124.7km): Bazahagurukira i Muhanga – bafate umuhanda wa Ngororero – Bulinga – Hindiro – Gaseke – Kabaya – Karago – Ngororero – Mukamira – Musanze ari na ho bazasoreza ku isoko rya Musanze (GOICO PLAZA).
Ku wa Gatanu tariki ya 25/02/2022 (152.0km): Bazahagurukira i Musanze – Bamanuke kuri Mukungwa – Kivuruga – Buranga – Gakenke – Base – Bazamuke umuhanda mushya ujya i Gicumbi – bakomeze mu mujyi wa Gicumbi – Bamanuke mu Rukomo – bafate umuhanda werekeza i Kigali – Kajevuba – Nyacyonga – Karuruma – Gatsata – Nyabugogo – bazamuke Kimisagara – Tapi Rouge – bamanuke kuri 40 – bamanuke mu Rugunga – Cercle Sportif – Kanogo – Cadillac – bazenguruke bagana kuri Ecole Internationale – Mumyembe – bazamuke mu Rugando – basoreze kuri Kigali Convention Centre.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26/02/2022 (152.6km) : Bazahagurukira kuri EP Intwali bazamuke kuri Tapis Rouge bamanuke ku Kimisagara – Nyabugogo – Gatsata – Karuruma – Nyacyonga – Rukomo – Gicumbi – Base – Nyirangarama – Rulindo – Kukirenge – Shyorongi – Giticyinyoni – Ruliba – Bazamuke Norvege – Basoereze kuri Mont Kigali.
Ku Cyumweru tariki ya 27/02/2022 (75.3km): Ari na wo munsi wa nyuma. Bazazenguruka mu Mujyi wa Kigali ari na wo munsi wa nyuma. Bazahagurukira Canal Olympia – bamanuke Round about Rebero – bakomeze i Gikondo Merez 2 – bakomeze Merez 1 – bamanuke Rwandex – bakate berekeza Camp Zaire (Kanzayire) – Roundabout Kanogo – bazamuke mu Rugunga – Cercle Sportif – Rwampara – bakate berekeze SEGEM – bazamuke kuri Ecole Congolaise – Round about Merez 1 – Merez 2 – Round about Rebero – berekeze Kimisange – Miduha – ERP – bakate bagana kuri Tapi Rouge – bamanuke Kimisagara – Kwamutwe – bazamuke kuri ONATRACOM – berekeze kuri College APACOPE – Yamaha – Kinamba – bakate Poid Lourds – bakomeze mu Kanogo – Rugunga – Cercle Sportifs – Rwampara – SEGEM – Ecole Congolaise – Merez 1 – Merez 2 – bakomeze kuri Round about Rebero. Iyi nzira bazayizengurukamo inshuro eshatu basoreze kuri Canal Olympia.
Ubwanditsi

