Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 10 Kamena nibwo Soul Bang’s ukomoka mu gihugu cya Guinea yari ageze i Kigali muri One Love Club ku Kimihurura muri gahunda yo gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo yateguye agitewemo inkunga na Institut Français.
Ku myaka 24 y’amavuko Bang’s amaze kwamamara cyane mu njyana ya R&B mu bahanzi baririmba indirimbo gakondo muri Afurika akaba amaze kuzenguruka ibihugu byinshi by’Afurika mu ndirimbo zimirije imbere umuco w’Afurika.
Bangs wari witezwe gutangira igitaramo saa moya z’umugoroba yatunguye benshi bahageze mbere y’iyi saha bakamutegereza kugera ahagana mu ma saa yine z’ijoro.
Usibye kumugaya gukerererwa, Abanya Kigali b’ingeri zitandukanye bari biteze gukurikirana igitaramo cy’uyu muhanzi w’indirimbo gakondo wamamaye cyane muri Afurika, bishimiye uburyo aririmbana ubuhanga.
Kanyeshuri Jacques, ni umwe mu bari baje kwihera amaso n’amatwi uyu muhanzi, avuga ko nubwo yabarambiye ariko yaje kugacishaho mu ndirimbo nshyashya ze zirimo: Faré Bombo, M’bai, Temai kha fera, Lonkassia, N’kanou, Itomou serieux, Mikhi, Evolution, Kameremba, Celѐlan, Give me your Love n’izindi.
Yanaririmbye zimwe mu ndirimbo ze ziri muri Album ye ishaje zirimo: Amassen, just for the money, je suis desolé, Amounba, Elles sont belles, La guinée gnama, Champion Girl, Mon amour ndetse n’zindi.
Umuririmbyi Bang’s arimo gutegura kuzenguruka ibihugu bya Afurika mu mijyi igera kuri cumi n’itatu aririmba indirimbo gakondo zimakaza umuco wa Afurika.
Bang’s yatangarije abanyamakuru ko yishimiye uburyo yakiriwe n’Abanyarwanda, ahera ko anashima umuco yabasanganye utagereranywa.
Uyu muririmbyi kandi tubibutse ko mu mwaka ushize wa 2016 yegukanye igihembo ‘2016 RFI’ gitangwa na Radio France International kikagenerwa abahanzi baririmba neza indirimbo gakondo muri Afurika.
Hakizimana Elias
