Mu gihe umwaka w’imikino wa 2022/2023 ugeze hagati, igura n’igurishwa ry’abakinnyi rikaba rikomeje, ikinyamakuru livescore gisanzwe gikora imibare n’ubusesenguzi ku makipe n’imikino itandukanye, cyasohoye urutonde rw’amakipe 10 ya mbere muri ruhago afite agaciro kurusha andi, hashingiwe ku gaciro abakinnyi bazo bafite ku isoko aho higanjemo akina muri shampiyona y’igihugu y’abongereza English Premier League.
10. Totenhum Hotspurs ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 678 z’ama-pound.
9. Manchester United ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 733 z’ama-pound
8. Arsenal ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 797 z’ama-pound
7. FC Barcelona ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni800 z’ama-pound
6. Real Madrid ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 839 z’ama-pound
5. Chelsea ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 847 z’ama-pound
4. Liverpool ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 868 z’ama- pound
3. Paris Saint German ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 820 z’ama-pound
2. Bayern Munchen ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyoni 921 z’ama-pound
1. Man city ifite abakinnyi bafite agaciro ka miliyali 1 namilyoni 900 z’ama-pound
Livescore ivuga ko uyu mwaka w’Imikino habayemo impinduka zikomeye kuko havuyemo amakipe akomeye cyane cyane ayo mu gihugu cy’u Butaliyani ariyo AC Milan, Juventus na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage.
Didier Amen Byiringiro
