Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Meya wa Rubavu nyuma yo gufungurwa by’abateganyo yeguye ku mirimo

Sinamenye Jeremie wari umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yeguye ku mirimo ye mu gihe yari amaze iminsi yibereye iwe atagera ku kazi (Photo/Courtesy)

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, ejo ku wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2017, yagejeje kuri Njyanama y’Akarere ka Rubavu inyandiko ivuga ko yeguye ku mirimo ye ndetse n’umwanya yari afite muri Njyanama y’ako karere.

Sinamenye Jeremie, yeguye yari amaze iminsi atagera ku kazi nyuma y’aho arekuriwe by’agateganyo ku wa 1 Kanama 2017, agakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko yari yatawe muri yombi ku wa 27 Nyakanga 2017 avugwaho kuba yarabangime ibikorwa by’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Philippe Mapyimana wari wagiye kwiyamamariza muri ako karere.

N’ubwo Sinamenye mu ibaruwa yatanze yagaragaje ko yeguye ku giti cye ntihagira izindi mpamvu yerekana, amakuru agera kuri Panorama avuga ko mbere y’uko atabwa muri yombi n’ubundi byanugwanugwaga ko mu kazi bitameze neza, ukubangamira abakandida bivugwa bikaba byarabaye imbarutso.

Uyu muyobozi utari umaze igihe kirekire ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, dore ko yari amazeho imyaka ibiri gusa, kuba yarabeshye Umukuru w’igihugu ku kibazo cy’amasambu y’abaturage i Nyamyumba, ko yakirangije nyamara ntacyo yari yarigeze agikoraho.

Uyu muyobozi kandi yigeze gutungwa agatoki n’Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculee, na we amushinja ko yabeshye Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu kuri kiriya kibazo. Ingabire akavuga ko bakingiraga ikibaba ruswa bariye.

Ikindi kandi uyu muyobozi mu ifatwa rye, byari byarahwihwiswaga ko yaba yaragaragaje imyifatire idakwiriye umuyobozi w’akarere.

Ukurikije ibyatangajwe na Ingabire Marie Immaculee, uyu ni umuyobozi wa kabiri w’Akarere ka Rubavu waketsweho icyaha cya ruswa, kuko uwo Sinamenye Jeremie yasimbuye mu 2015 ari we Sheikh Bahame Hassan na we yatawe muri yombi akekwaho ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kubaka isoko rya Gisenyi, ariko we nyuma aza kugirwa umwere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities