Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League akaba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board), Hadji Mudaheranwa Youssuf, yatangaje ko mu mwaka w’imikino utaha amakipe akina muri shampiyona azasaranganywa miliyoni 320Frw.
Yabitangaje ubwo yari mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yateranye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024.
Mudaheranwa yavuze ko miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona, angana na 68% by’amafaranga yatanzwe n’abaterankunga ba Rwanda Premier League.
Uru Rwego ruteganya kwakira miliyoni 320 Frw muri uyu mwaka, azava muri Startimes, FERWAFA na Gorilla Games.
Rwanda Premier League yatangaje ko yamaze kwakira miliyoni 190Frw angana na 59,6%. Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Youssuf, yavuze ko mu mwaka utaha bazashaka abafatanyabikorwa bashya barenga batanu, bakinjiza byibura umutungo ukubye gatatu ugereranyije n’uwinjiye mu mwaka wa shampiyona ushize.
Agira ati “Turateganya ko byibura buri kipe izabona miliyoni 45 Frw. Mu myaka itanu iri imbere turateganya ko nibura buri kipe izabona miliyoni 100 Frw.”
Panorama