Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bisoza ikiciro cy’amashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange, abanyeshuri 60,642 bo mu byiciro byombi batatsinze basabwe gusubiramo amasomo kugira ngo bazimukire mu bindi byiciro batsinze neza.
Mu mashuri abanza, abatsinzwe ni 44,176 bangana na 17.50% naho mu kiciro rusange bagera ku 16,466 bangana na 13.6%.
Iki kemezo gifashwe nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, hashingiwe ku mwanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bage mu kindi kiciro.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko aba banyeshuri batahawe ibigo nkuko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa kugira ngo bagere mu kindi kiciro.
Yagize ati: “Aba banyeshuri batagize amanota abemerera kujya mu kindi kiciro bajyaga bahabwa ibigo n’amashuri yigenga akaba yabafashaga ku buryo bashoboraga kujya mu kiciro gikurikiyeho ariko ubu ntabwo bajya mu byiciro bikurikiraho.
Aba banyeshuri bazafashwa dufashijwe n’ibigo bigaho gusubiramo amasomo no kuzasubira mu isuzuma kugira ngo bimukire mu kiciro gikurikiraho bamaze gutsinda ku kigero giteganywa”.
Ku kijyanye n’uko aba bana bashobora guta ishuri, Minisitiri Uwamariya yasubije ko bishoboka ariko hazabaho imikoranire n’izindi nzego kugira ngo abo bana batazabura amahirwe.
Avuga ko kwirinda ko bata ishuri, bisaba kumenya amashuri bigaho ayo ari yo, aho baturuka hakabaho imikoranire n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kugira ngo abo bana bagaruke mu ishuri kandi bitabweho by’umwihariko.
UWIMANA DONATHA