Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

MINEDUC: Abanyeshuri basaga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta ntibemerewe kwimuka

Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bisoza ikiciro cy’amashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange, abanyeshuri  60,642 bo mu byiciro byombi batatsinze basabwe gusubiramo amasomo kugira ngo bazimukire mu bindi byiciro batsinze neza.

Mu mashuri abanza, abatsinzwe ni  44,176 bangana  na 17.50%  naho mu kiciro rusange  bagera ku 16,466   bangana na 13.6%.

Iki kemezo gifashwe nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, hashingiwe ku mwanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bage mu kindi kiciro.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko aba banyeshuri batahawe ibigo nkuko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa  kugira ngo bagere mu kindi kiciro.

Yagize ati: “Aba banyeshuri batagize amanota abemerera kujya mu kindi kiciro bajyaga bahabwa ibigo n’amashuri yigenga akaba yabafashaga ku buryo bashoboraga kujya mu kiciro gikurikiyeho ariko ubu ntabwo bajya mu byiciro bikurikiraho.

Aba banyeshuri bazafashwa  dufashijwe n’ibigo bigaho gusubiramo amasomo no kuzasubira mu isuzuma kugira ngo bimukire mu kiciro gikurikiraho  bamaze gutsinda ku kigero giteganywa”.

Ku kijyanye n’uko aba bana bashobora guta ishuri, Minisitiri Uwamariya yasubije ko bishoboka ariko hazabaho imikoranire n’izindi nzego kugira ngo abo bana batazabura amahirwe.

Avuga ko kwirinda ko bata ishuri, bisaba kumenya amashuri bigaho ayo ari yo, aho baturuka hakabaho imikoranire n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kugira ngo abo bana bagaruke mu ishuri kandi bitabweho by’umwihariko.

UWIMANA DONATHA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.