Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

MINEDUC irihanangiriza abayobozi b’ibigo bahabwa ibikoresho bakabihunika

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko nubwo hakiri imbogamizi zirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije mu mashuri, iki kibazo ikizi ariko ko na bike bihari iyo bikoreshejwe neza bigira akamaro. Minisiteri iboneraho no kwihanangiriza bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bahabwa ibikoresho aho ku biha abana ngo babikoreshe bibafashe mu myigire, bagahitamo kubibika kandi byaratanzwe ngo bikoreshwe.

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu mu guhanga udushya wizihijwe bwa mbere mu Rwanda, ubwo bamwe mu barezi n’abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhango bakomeje kugaragaza ko nubwo bahuguwe ariko bagifite ikibazo ko ibikoresho bakenera ari bike, bikaba ari ikibazo ku ireme ry’uburezi mu ikoranbuhanga.

Uwitonze Jean de Dieu ni umwarimu wigisha isomo ry’ubugenge ku kigo cy’Umubano II mu karere ka Rubavu. Avuga ko kugaragaza udushya ku barimu ndetse n’abanyeshuri ari byiza kuko biga byinshi bakura ku bandi baba bahuriye muri iki gikorwa, bikabafasha kuzamura abana ndetse n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Agira ati “kuba duhugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, byadufashije guhindura imyigishirize yacu. Amasomo menshi abana bafataga nk’akomeye ntibayumve, iyo dukoresheje ikoranabuhanga ubona bahita babisobanukirwa, ariko tukagira ikibazo ku barimu batabashije guhugurwa, kugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga kuko biragorana. Ikindi ni uko n’igihe dukoresha twigisha ari gito kuko kugira ngo isomo ryumvikane bisaba umwanya. N’ibikoresho kandi biba ari bike bikatudindiza. Twifuza ko byakongerwa ndetse n’abarimu babikoresha bakongerwa.”

Alice Dukuzimana ni umwarimukazi mu kigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona cya Huye Center de Genne Cirima. Na we ati “Duhura n’imbogamizi, abarimu usanga ari bake ugereranyije nuko abanyeshuri baba bangana.  Ikindi ni icy’ibikoresho kuko niba dufite igikoresho kimwe gikoreshwa n’abana barenze umwe bituma bibigeraho gake. Murumva ko bitagenda neza, twumva ko byongerewe nibura umwana akajya abigeraho kabiri mu cyumweru byarushaho kudufasha ndetse n’abanyeshuri ubwabo kandi no kwigisha byakihuta.”

Umwari Sandrine ni umunyeshuri. We agira ati “Ntabwo duhabwa umwanya uhagije wo gukoresha ikoranabuhanga, kuko ibikoresho ni bike bituma tutagira ubumenyi buhagije mu kurikoresha; hari n’ubwo usanga mu gihembwe winjiye mu cyumba cyabihariwe rimwe kuko biba bikingiranye cyangwa harimo abandi banyeshuri, cyane cyane abiga mu mashuri yo hejuru. Turasaba leta kuba yadufasha kigakemuka natwe tukazarangiza tuzi gukoresha ikoranabuhanga tukabasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Uburezi, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko hamaze gukusanywa mudasobwa zirenga ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu mu mashuri atandukanye.

Agira ati “Intego ni uko hazakomeza gutangwa amahugurwa ku barimu batandukanye hakurikijwe uko ubushobozi buzagenda buboneka. Ikindi ni uko abarimu bose bazahabwa mudasobwa binyuze muri Gahunda ya “One Laptop per Teacher/OLPT” izagenda ishyirwa mu bikorwa bitewe n’uko ingengo y’imari izagenda iboneka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Ikoranabuhanga, Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette, avuga ko hari ibiri gukorwa ngo ikoranabuhanga rigezwe mu mashuri kandi ryigishwe uko bikwiye. Akomoza ku amashuri yahawe ibyumba bigezweho byigirwamo ikoranabuhanga (smart classrooms), umuyobozi w’ishuri aho kubiha abo byagenewe ngo babikoreshe, ahubwo usanga ahisemo kubibika ku buryo abarimu n’abanyeshuri batabasha kubikoresha uko bikwiye.

Ati “Hari amashuri amwe n’amwe koko ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije, ariko icyo tuzi neza twemera ni uko na bike bihari iyo bikoreshejwe neza bitanga umusaruro. Hari ayo twabibonyemo babikoresha neza kandi bakanabyitaho, ariko hamwe na hamwe ibyo bikoresho bameze nk’aho babitinya, bakabika ntibabikoreshe. Aho rero icyo tubasaba ni uko bashyiraho ingamba zihamye zo kubikoresha ndetse n’uwo mutekano batinya bakabishakira igisubizo, kuko leta igihe cyose ubushobozi buzakomeza kuboneka bizakomeza kongerwa ntabwo bizahagarara.”

Akomeza avuga ko hazanakomeza gutanga amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga ku barezi, ariko ikibazo kiracyari umubare munini w’abarimu bagomba guhugurwa ariko mu buryo buramye Minisiteri ishyira imbaraga mu mashuri nderabarezi, kugira ngo abanyeshuri uyu munsi bazahinduka abarimu bazasohoke ku kijyanye n’ikoranabuhanga bahagaze neza kandi hari imishinga itatu migari yitezweho ibisubizo bya internet mu mashuri.

“Iyo mishinga igamije gufasha amashuri arenga 3500 kubona internet yihuta, bikazafasha abanyeshuri n’abarimu kuryoherwa n’ikoranabuhanga. Internet ya Starlink yagaragajwe nk’igisubizo, kandi ko ari umushinga ugiye kwihutishwa kugira ngo amashuri agera kuri 500 atangire kuyibyaza umusaruro.”

Umwe muri iyo mishinga ni Smart Education, yitezweho guha internet ibigo 1500 hirya no hino mu gihugu ndetse no kongera ingano amashuri yahabwaga.

Kugeza ubu hari amashuri 6256 arimo aya Leta n’ayigenga. Afite internet muri yo ni 66% mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye ni 80% kandi umushinga Koica umaze guha amahugurwa abarimu barenga 24,000.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities