Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

MINEDUC yahagaritse amashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe

Minisitiri w'Uburezi Dr Eugene Mutimura mu kiganiro n'abanyamakuru

Minisiteri y’uburezi yanzuye guhagarika gukomeza gutanga amasomo mu mashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe kuko ngo atujuje ibisabwa akazafungurwa ari uko abyujuje. Ni umwanzuro umaze gutangazwa na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene.

Minisitiri yatangaje ibi nk’umwanzuro w’ibyavuye mu igenzura rimaze igihe rikorwa n’Inama y’Igihugu y’Uburezi muri iyi Kaminuza ya Gitwe.

Iri genzura ryakozwe inshuro irenze imwe hamwe n’imyanzuro byateje impaka zikomeye hagati y’abayobozi b’iyi Kaminuza n’umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Uburezi.

Minisitiri w’Uburezi uyu munsi yatangaje ko igenzura ryasanze hari ibibazo bitandukanye kuri iri shuri rikuru bituma abanyeshuri badakora imenyerezamwuga rihagije muri aya mashami.

Dr Mutimura yavuze ko ubusanzwe muri aya mashami umwarimu umwe ku banyeshuri 20 aricyo kigero (standard) ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 80.

Yavuze kandi ko usanga hari abarimu bigisha ariko banakora mu buyobozi (administration) y’ishuri, ibintu ngo basanze bidakwiye mu gutanga uburezi.

Avuga ko hari byinshi basanze byarasubiye inyuma ari naho bahereye umwanzuro wo guhagarika aya mashami kugeza igihe azaba yujuje ibisabwa ikongera igasaba bushya kwigisha aya mashami.

Ibinyuranye mu mezi atanu…

Tariki 05 Nzeri 2018 Minisitiri Dr Mutimura Eugène asuye iri shuri akavuga ko ibigomba gukosorwa ari bike.

Icyo gihe ubwo yasuraga iri shuri riri mu karere ka Ruhango ryari rimaze umwaka ribujijwe kwakira abanyeshuri biga ubuvuzi yavuze ko yabonye 85% y’ibikorwa basabye gukora barabikoze.

Minisitiri Dr Mutimura icyo gihe yavuze ko 85 ku ijana y’ibyo basabye bamaze kubishyira mu bikorwa batumva ko 15 ku ijana isigaye izabananira. Yagize ati “niyo mpamvu dutekereza ko mu gihe gitoya iyi porogaramu izatangira, dufite ikizere y’uko mu kwezi kumwe bazageza kubyo twabasabye.”

Uyu munsi yavuze ko yavuze ko igenzura ryasanze iyi kaminuza idafite Laboratwari zihagije zo kwigishirizamo. Ndetse ati “kuki abanyeshuri bemererwa kujya muri program batujuje ibisabwa.”

Umunyamakuru w’Umuseke yabajije niba nyuma y’uko avuye muri iyi Kaminuza hari irindi genzura ryakoze, Minisitiri avuga ko ahubwo ibyo basanze byarakosowe muri iki gihe gishize byasubiye inyuma.

Umwe mu bari bagize itsinda ryasuzumye uko ibintu bimeze muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko n’abanyeshuri babayeho nabi bityo batabasha kwiga neza.

Uyu avuga ko bahaye inama ririya shuri guhera muri 2014 kugeza ariko nta kintu cyakosowe kigaragara.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko abanyeshuri biga muri aya mashami i Gitwe bazafashwa kuyarangiriza hano ariko nta banyeshuri bashya bazongera kwakirwa kuri iyi kaminuza, ko niyuzuza ibisabwa izongera ugasaba bushya kwigisha aya mashami.

Inkuru dukesha umuseke.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities