Ntibyashoboka ko uhindura imibereho y’abantu udahinduye imyumvire yabo. Ibi ntibishobora kugerwaho itangazamakuru ritagizemo uruhare, kuko rigomba gukorana n’izindi nzego badahanganye ahubwo buzuzanya, hagamijwe kugeza ku banyarwanda kugira ubuzima buzira umuze.
Mu biganiro byateguwe na PAXPRESS (Umuryango nyarwanda b’abanyamakuru baharanira anahoro) byahuje Minisiteri y’Ubuzima n’abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru ku wa 30 Ukwakira 2018 i Kigali, hagamijwe kunoza imikoranire n’itangazamakuru, iyi minisiteri yavuze ko yaguye amarembo mu buryo bw’imikoranire n’itangazamakuru, kuko ari inzira bagomba kunyuramo kugira ngo batange ubutumwa ku banyarwanda bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Mu byagaragajwe nk’imbogamizi ndetse n’ibikenewe kugira ngo haboneke abanyamakuru benshi bakora inkuru n’ibiganiro ku buzima, Murenzi K. Janvier, Perezida wa PAXPRESS yavuze ko hataraboneka abantu cyangwa ibigo bishobora gutera inkunga ibigo by’itangazamakuru kugira rishobore gukora inkuru z’ubuzima.
Yagarutse kandi ku kuba itangazamakuru rikeneye kongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rw’ubuzima kuko inkuru zikora ku buzima bw’umuturage ari ingirakamaro kandi itangazamakuru rishobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuturage.
Agatesi Marie Laetitia, ni umwe mu bayoyozi ba Isango Star, avuga ko ubufatanye hagati ya Minisitri y’ubuzima n’itangazamakuru bwatanga umusaruro mwiza ku mibereho myiza y’abanyarwanda. Agira ati “Minisiteri ikwiye kumva ko hari ubushake n’ubumenyi ariko ubushobozi bwo kugera ku nkuru tukazitangariza abanyarwanda. Tuzabikora twubaka Abanyarwanda bafite impagarike, bafite ubuzima bwiza. Turabakeneye, mureke dufatanye dukorere hamwe.”
Rwasa Jérôme, Umuyobozi wa Radio Isangano yasabye ko Minisiteri y’ubuzima yashyira muri gahunda zayo gutanga amahugurwa ahoraho ku banyamakuru bakora inkuru z’ubuzima, kandi hagahugurwa benshi. Agira ati “Imikoranire hagati y’amaradiyo na Paxpress yari isanzweho kandi yagendaga neza. Ndabizeza ko ubu bufatanye buzakomeza. Ariko igihe hari igikorwa abantu bajye bahagurukira rimwe kuva kun tango kugira ngo bizatange umusaruro ariko uhagije.”
Akomeza agira ati “Nibyiza ko mugira igihe cyo gutanga amahugurwa cyagera ku bantu benshi hakurikijwe uko binjira mu itangazamakuru, hadahuguwe abantu bamwe gusa.”
Dr. Muvunyi Zuberi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko Abanyamakuru aribo bagombye kuba abagishwanama ba mbere ku makuru y’ubuzima, kuko hari byinshi baba bazi kuko bagera henshi kandi bakanabona byinshi.
Agira ati “Izi nama ziradufasha cyane. Ni byiza ko iyi foramu ihoraho […], nta yindi wayigereranya na yo…iyo dushyize hamwe tugakora kinyamwuga ntacyo tutageraho. Tubafite tuziko byose twabigeraho. Dufatanye ibidakorwa neza mubitubwire natwe tubitekerezo. Dukore tudahanganye ahubwo twuzuzanya mu kugeza Abanyarwanda ku buzima bwiza buzira umuze. Numvise mufite porogaramu nziza ariko ikeneye ubushobozi. Gukumira itangazamakuru ni nko kubeshya kuko iyo ubeshye ubisanga imbere. Nta mpamvu yo gukumira itangazamakuru.”
Twizeyimana Albert Baudouin, Umuhuzabikorwa wa PAXPRESS avuga ko hari byinshi itangazamakuru rikorana n’uyu muryango ritanga. Agira ati “Dufite icyo dutanga kandi dufite n’umwanya mu bitangazamakuru dukorana. Dufite abanyamakuru bafite ubushake, kandi hari abiyemeje gukora inkuru z’ubuzima.”
Imwe mu myanzuro yagaragaye muri ibyo biganiro harimo kugira ibiganiro bihoraho ngarukagihembwe, kandi hakabaho amahugurwa anyuranye ku banyamakuru bakora inkuru z’ubuzima.
PAXPRESS ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta wahawe ubuzimagatozi n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) No 029/2014. Uyu muryango kugeza ubu ukorana n’abanyamakuru 154 bakorera mu bigo by’itangazamakuru 35 birimo amaradiyo 15, Ibinyamakuru byandika 10, Televiziyo enye (4) n’imbuga zikorera kuri murandasi esheshatu (6).
PAXPRESS ni umuryango ugamije Kwimakaza amahoro, uburenganzira bwa muntu na Demokarasi mu Rwanda. Guhera mu 2008, uyu muryango ukorana n’ibigo by’itangazamakuru kinyamwuga, mu bwigenge, ikizere no gukora ibyo byiyumvamo, hagamijwe guteza imbere ubutabera bushingiye ku baturage, kubana mu mahoro, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, itangazamakuru rirwanya kandi rikumira amakimbirane, ikindi kandi itangazamakuru rigatanga urubuga rw’ibiganiro bikora ku buzima bw’umuturage.
Rwanyange Rene Anthere

Dr Zuberi Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa Serivisi z’ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima (Ifoto/Nonaha.com)

Abanyamakuru batari bake bitabiriye ibiganiro byahuje PAXPRESS na MINISANTE (Ifoto/Nonaha.com)

Sinabubariraga Ildephonse, Umuyobozi wa Radio Ishingiro avuga ko hakwiye ubufatanye burambuye hagati ya Minisante n’ibigo by’itangazamakuru kandi bikazana inyungu ku mpande zombi kuko bose bakorera guteza imbere ubuzima bwiza bw’umuturage (Ifoto/Nonaha.com)
