Buri mwaka, mu butumwa butangwa n’Urugaga rw’amaseindika y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR, basaba Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Umurimo, kwihutisha Iteka rya Minisitiri w’Umurimo rishyiraho umushaharafatizo. Ibi ntibirabonerwa igisubizo gihamye.
Ubutuma CESTRAR yageneye abanyarwanda bose, isaba ko Iteka rya Minisitiri rigena ingano y’umusharafatizo (Minimum wage) ritangazwa mu gihe cya vuba, bityo hakamenyekana umushahara udashobora kugibwa munsi, hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, ku wa 1 Gicurasi 2022, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR, Musoni Jordi Michel, yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko hari igikwiye gukorwa.

Agira ati “Twe ikituraje ishinga ni uko hajyaho umushaharafatizo kuko hashize igihe kirekire cyane tubisaba. Singombwa wenda ko hose ushyirirwaho rimwe, bashobora no kuwugena bakurikije ibyiciro by’ubukozi, bivuye mu biganiro byahuza Abakozi, Abakoresha na Guverinoma. Ibi byatuma ubuzima bw’umukozi burushaho kuba bwiza.”
Ubutumwa bwa CESTRAR buvuga ko kutagira umushaharafatizo bituma bamwe mu bakozi bakomeza guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biriho ku isoko (Coast of living), cyane ko ariwo wakagombye gushingirwaho mu gihe habaye imishyikirano hagati y’umukozi n’umukoresha ku bijyanye n’umushahara.
Umunyamabanga wa Leta w’Umusigire muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abimana Fidel, we yavuze ko umushaharafatizo hari byinshi ugomba kugenderaho birimo uko ubukungu bwifashe, uko isoko ry’umurimo rimeze ndetse n’imishahara isanzwe iahri.
Mu Rwanda Itegeko rishyiraho umushaharafatizo riheruka mu 1978 ryavuguruwe mu 1980, icyo gihe umushaharafatizo washyizwe ku mafaranga ijana y’u Rwanda (100Frw). Ni ukuvuga ko hashize imyaka isaga 40 Leta itarongera kuvugurura Itegeko rigena Umushaharafatizo. Ariko hari icyakozwe mu bakoze ba Leta, kuko umushahara wabo washyizweho mu byiciro. Ahakiri imbogamizi ibangamiye umukozi ni mu bigo byigenga.

Si umushaharafatizo CESTRAR yakomojeho, kuko ku bijyanye n’amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ishimira Leta ko amafaranga atangwa buri kwezi yongerewe n’ubwo kuri benshi akiri intica ntikize ugereranyije n’ibiciro biriho ku isoko. Bati “Niyo mpamvu dusaba ko byakongera bikigwaho maze amafaranga ya pansiyo agahuzwa n’ibiciro biriho ku isoko ndetse akajya yongerwa ku kigereranyo cy’izamuka ry’imishahara y’abakozi ba Leta.”
Banasaba kandi ko hakwiye gusuzumwa icyifuzo cya benshi basaba ko ikiruhuko cy’izabukuru ku bushake cyashyirwa ku myaka 55 kuko byaha urubyiruko rurangije amashuri amahirwe yo kubona akazi. “Turasaba ko ikigo cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyajya cyunganira umuryango w’uwiteganyirije uri muri pansiyo mu kumuherekeza neza igihe yitabye Imana.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “AHAZAZA H’UMURIMO INTEGO DUHURIYEHO”. Nta terambere ryagerwaho hatabayeho ubufatanye burambye mu gutegura neza ahazaza h’umurimo. Ibyo bigakorwa imirimo ihari isanzwe ibanje kunozwa, igatanga umusaruro bityo ikagirira akamaro abayikora n’igihugu muri rusange.
Panorama
