Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Dr Bizimana yasabye Inkomezamihigo kuba urumuri rw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’inkomezamihigo ku wa 17 Nzeri 2022 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare mu karere ka Huye, yasabye intore zaje gutozwa kuzaba urumuri aho zizajya zimaze gutozwa.

Yagize ati “Kugira umwete bitangirira muri iyo myaka yanyu, nibacika izi ndangagaciro bababwira hano mutazifashe ngo zibe arizo zibaranga, muzavuge ngo kambayeho. Bakuru banyu, ababarusha ubumenyi, ibyo bababwira muzabyiteho. Umuco muzaba muvanye hano mu itorero uzababere urumuri mwebwe ubwanyu ndetse n’abandi aho mutuye, aho mwiga n’aho mukorera mube icyitegererezo. Muvuye hano mufite icyerekezo kimwe, intego imwe, umugambi umwe mwageza igihugu kuri byinshi cyane.”

Intore Ishimwe Adeline waturutse mu karere ka Muhanga aganira na Panorama yavuze ko yiteze kuzungukira byinshi muri iri torero kandi bazaba urumuri bagendeye kukuba ari benshi.

Yagize ati “Kuba turi benshi ni byiza indagagaciro tuzatorezwaha no nituzikurikiza bizaba urumuri kuri benshi mu kubaka iterambere ry’ibiza kandi rirambye.”

Intore Igirukwayo Jean Pierre waturutse mu karere ka Kicukiro yavuze ko mu rugamba rwo kwiteza imbere azahanira kuba urumuri abyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga nk’urubyiruko.

Yagize ati “Kuba urumuri azabihera kukubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga no gufasha abafite intege nke nk’urubyiruko kugira ngo n’abo bihute mu iterambere.”

Iri torero ry’inkomezamihigo ryatangiye ku wa 16 rikazasozwa ku 23 Nzeri 2022 rikaba ryarateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’ubumwe by’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu n’abandi bafatanyabikorwa bafite inshingano yo gutoza urubyiruko mu byiciro byose indangagaciro na cyirazira by’umuco nyarwanda.

Kuri iyi nshuro iri torero ry’inkomezamihigo rifite insanganyamatsiko igira iti” Ubuzima bwa njye, agaciro ka njye, kureba kure amahitamo ya njye.”

Iri torero ry’inkomezamihigo riri gutorezwamo urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose y’igihugu rugera ku 1191 abagabo 768 naho abagore bakaba ari 423 batozwa n’abatoza 137 aho 106 ari abagabo naho 31 bakaba abagore. 

Ku va mu 2014 Itorero ry’Inkomezamihigo ryatangira hamaze gutozwa mu byiciro bitandukanye 118, 476 aho urubyiruko ruririmo rutozwa indangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda Igihugu, ubumwe, gukora umurimo unoze, ubupfura n’izindi. Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.