Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Minisitiri Mamadou yifatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukora umuganda

Minisitiri muri Côte d’Ivoire ufite mu nshingano urubyiruko, Mamadou Touré, n’Itsinda yari ayoboye, uyu munsi tariki 13 Ukwakira 2021 bifatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukora umuganda wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Umuganda wakozwe ni uwo gukora isuku n’isukura ndetse no kubakira uturima tw’igikoni, Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Hari muri gahunda y’ibikorwa byahariwe ukwezi k’ubukorerabushake yatangijwe tariki ya 1 Ukwakira 2021.

Mu butumwa  Minisitiri Mamadou yatanze, yashimye Leta y’u Rwanda n’abitangiye Igihugu Bamugariye ku rugamba. Anashimira urubyiruko ku bikorwa byiza barimo.

Yasabye urubyiruko kutihererana ibi bikorwa, ko ahubwo bakwiye gutera intambwe bakabyigisha urubyiruko rwo mu gihugu cya Côte d’Ivoire ndetse n’urw’Afurika muri rusange.

Yagize ati: “Turamutse dufite urubyiruko nk’uru, ibihugu byacu byatera imbere.  Uyu muco uramutse ukwijwe mu rubyiruko rwinshi, ibihugu byacu byatekana ndetse abasigaye inyuma byabafasha gutera intambwe ku buryo Africa yose yagendera hamwe.

Abamugariye ku Rugamba bashimiye Urubyiruko rw’Abakorerabushake

Ibikorwa, urubyiruko rukora bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bikanunganira ingengo y’imari y’igihugu mu kwiteza imbere kuri buri wese kandi bigira uburambe kuko biba byarakozwe n’abenegihugu kurusha uko byakorwa n’ab’ahandi.”    

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko kuba bakora ibikorwa nk’ibi, babikura ku cyizere bahawe n’Umukuru w’Igihugu ndetse no gukunda igihugu bigishijwe n’ Abamugariye ku rugamba.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga n’Ibikorwa by’urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kubana Richard avuga ko bifuje ko abo bashyitsi baturutse muri Cote d’Ivoire basoza uruzinduko rwabo  basuye ahantu nibura hamwe muri Kigali hagaragara ibikorwa by’urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Nk’uko bari basuye urubyiruko, twarebeye hamwe  indangagaciro urubyiruko rufite, n’umuco w’ubutore n’umutima wo gufasha abatishoboye bafite.  Twasanze rero urubyiruko rwo mu murenge wa Rusororo bari bafite igikorwa cyo gukorera umuganda Abamugariye  ku rugamba, twifuza kubajyana ngo bifatanye na bo ngo barebe uko tubikora byaba ngombwa nabo bakabijyana iwabo nkuko babyifuzaga.”

Rtd, Leftenant Sabena Joseph, umwe mu Bamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Rusororo yashimye ibikorwa by’isuku bakorewe.

Yagize ati: “Batugiriye neza kuko baturinze imirire mibi ndetse n’abajura bajyaga bihisha mu bihuru byabaga aha, badukijije ibinogo byarekagamo amazi bikaduteza Malariya. Turabona ari iby’agaciro kuko ntitwari dushoboye kubyikorera. Ikindi kandi  izi mboga zizadufasha kurinda umubiri.”

Urubyiruko rw’Abakorerabushake  rwiyemeje  ko bazajya baza nibura rimwe mu byumweru bibiri gukorera umuganda abamugariye ku rugamba ndetse no ngo bazanabagara  imboga bateye mu turima tw’igikoni.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.