Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, Commonwealth, Tariq Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yasuye Kaminuza Yigenga, African Leadership University (ALU), asaba abanyeshuri bahiga gutangira kwitoza kuba abayobozi beza b’ahazaza b’Africa.
Mu biganiro byahuje abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza na Minisitiri Tariq Ahmad, byibanze ku ngingo zitandukanye ziganisha ku gutegura aba banyeshuri n’urubyiruko kuzavamo abayobozi beza.
Aba banyeshuri babwiwe ko bakwiye kuba bamwe mu bashaka ibisubizo by’ibibazo biri mu bihugu byabo, bakamenya ko ahazaza h; Africa hari mu biganza byabo.
Yabwiye Itangazamakuru ko Umuryango wa Commonwealth watangiye gukorana n’u Rwanda kuva kera kandi mu ngeri zitandukanye z’iterambere, ariko kimwe mu byitaweho muri iyo mikoranire ari uburezi.
Yavuze ko uyu muryango watangiye gukorana n’u Rwanda kuva mu 1998, ushora imari mu bintu bitandukanye cyane cyane uburezi.
Yagize ati “Amafaranga menshi twayashyiraga muri iyo mikoranire kuva muri 1998 ariko amenshi muri ayo yajyaga mu burezi.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza bavuga ko bakuye amasomo akomeye mu ruzinduko rwe, kuko baganiriye ku ngingo zitandukanye zibafasha kumva uruhare rw’ urubyiruko mu iterambere.
Minisitiri Tariq Ahmad ari mu Rwanda, mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y’Inama ya CHOGM iteganyijwe kuhabera muri Kamena 2021 igeze.
ALU yatangiye mu 2013, ifite amashami mu birwa bya Maurice no mu Rwanda, abayigamo bahabwa amasomo kuri internet nk’atangirwa i Cambridge muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
MUNEZERO JEANNE D’ARC