Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku mutekano mu Karere

Minisitiri Dr Ngirente Edouard yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, i Kinshasa mu nama yiga ku mahoro, umutekano n’ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Akarere k’Ibiyaga bigari, bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubutwererane muri Congo, yashyizweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni inama yari yitabiriwe n’abarimo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Faustin Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na João Lourenço wa Angola; muri iyi Nama Dr Ngirente yahagarariyemo Perezida Kagame, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Yabaye n’igihe cyo guhererekanya ububasha, hagati ya Perezida Museveni wari umaze igihe ari Umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, na Perezida Félix Tshisekedi wazimusimbuyeho.

Perezida Tshisekedi, yagaragaje ko nyuma y’imyaka 9 aya masezerano y’i Addis Abbeba ashyizweho umukono, hari impinduka nyinshi zabaye mu Karere, agaruka ku ngufu zishyizwe mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri ibi Bihugu byo mu Karere, cyane ikorera mu mashyamba ya Congo.

Mussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yashimye uburyo Ibihugu byo muri aka Karere bigenda bikemura ibibazo, birimo ibyo kutumvikana mu rwego rwa politiki, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mipaka.

Ku itariki 24 Gashyantare 2013 ni bwo aya masezerano yashyizweho umukono, akubiyemo ingingo zo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, by’umwihariko muri RDC; nk’Igihugu kimaze imyaka isaga 20 kibarizwamo intambara z’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba, by’umwihariko ayo mu Burasirazuba bwacyo.

Mu bitabiriye iyi nama kandi, harimo abanyacyubahiro nka Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, mu biro by’umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix.

Inama yiga ku mahoro, umutekano n’ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yateranye ku wa 24 Gashyantare 2022, yari ibaye ku nshuro ya 10, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.