Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’uburezi yasabye Abarangije Kaminuza kuticarana ubumenyi bahawe

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati, AUCA, kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Yabitangaje ubwo Abanyeshuri 391 bigaga muri iyi Kaminuza, basozaga amasomo yabo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu Mujyi wa Kigali i Masoro.

Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo Ubuzima, Icungamutungo, Ikoranabuhanga, Ibaruramari, Imibare, Uburezi n’andi.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo bashimiwe kuba barize mu bihe bigoye bya COVID-19.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashimiye abanyeshuri bo muri AUCA umuhate n’ubwitange bagaragaje

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abanyeshuri kuzabyaza umusaruro uburezi bahawe.

Yagize ati “Ndashimira abanyeshuri babashije kwiga mu bihe bigoye ariko bakabasha kurangiza amasomo yabo. Umuhate n’ubwitange bwanyu mwagaragaje ni indashyikirwa. Ndabifuriza ishya n’ihirwe nimuze mudufashe kubaka igihugu ubwenge n’ubumenyi mwahawe ntimujye kubifungirana.”

Yashimye iyi Kaminuza umusanzu itanga mu burezi bw’u Rwanda. Ati: “Ndizera ko abanyeshuri barangiza aha, bafite ubushobozi bwo kubaka Igihugu.”

Umuyobozi wa AUCA, Prof. Kelvin Onongha, yashimiye aba banyeshuri umuhate bagaragaje mu masomo yabo ndetse abasaba kuzatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo bagiyeho.

Yagize ati “Uyu munsi turishimana namwe kandi tubohereje twizeye ko muzatanga umusaruro muri Sosiyete mugiyemo, biturutse ku bumenyi mwahawe hano muri kaminuza.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri nabo bashimye kaminuza yabahaye uburezi bufite ireme, babizeza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu mu buryo buzabatera ishema.

Iraguha Emile yashimye AUCA uburyo yatumye bakomeza kwiga no mu bihe bigoye bya Covid-19, ubu bakaba basoje amasomo yabo.

 Ati “Kaminuza yakoze iyo bwabaga dukomeza kwiga n’ubwo bamwe byari bigoye gukurikirana amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashimira kaminuza ko yabidufashijemo.”

Muri uyu muhango, abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo, barimo babiri bahawe miliyoni 1 Frw na Banki ya Kigali (BK) n’amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri iyi banki n’abandi batanu bahawe mudasobwa na Banki y’Abaturage ndetse n’amezi 12 yo kwimenyereza umwuga.

 NKUBIRI ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Ibibazo bibangamiye urubyiruko birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no guta amashuri ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubugeni yateguwe n’Akarere ka Nyamagabe...

Amakuru

Perezida Paul Kagame atangaza ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda ari igihugu cyahindutse haba mu mitekerereze y’abagituye, mu mitima yabo...

Abagore

Abafasha b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 15 bitabiriye inama ya CHOGM basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu,...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.