Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja asaba Abanyafurika guhagarika gutegera amaboko ibihugu by’amahanga

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, asanga kwigira kw’Abanyafurika ari byo bikwiriye kuba ishingiro ry’imiyoborere inoze, aho gutegera amaboko ibihugu by’amahanga.

Nk’uko tubikesha RBA, ibi Dr. Ugirashebuja yabivugiye i Kigali, ku wa 11 Werurwe 2025, mu biganiro byarimo inzego zinyuranye bijyanye n’imiyoborere no kubaka umuco w’amahoro.

Abitabiriye ibi biganiro barimo, Fatmata Sesay, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, basanga bikwiye ko ibihugu byo kuri uyu Mugabane byubakira imiyoborere yabyo ku mateka ndetse na Politiki y’igihugu aho kugenerwa n’abandi uko byakorwa.

Abitabiriye iyi nama bifashishijwe urugero rw’u Rwanda, bagaragaje ko imiyoborere inoze ikwiye kubakirwa ku butabera.

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojiello we asanga imiyoborere y’ibihugu byo muri Afurika igishingiye ku yo ku ngoma ya gikoloni ikwiye gucika.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kubakira ku mahitamo yo kwigira aho kugenerwa n’ibihugu by’amahanga uburyo bw’imiyoborere.

Muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu 2023/2024, yagaragaje ko abaturage mu Rwanda bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,5% ndetse inkingi y’Umutekano iza ku isonga n’amanota 91,3%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities