Ba Nyampinya 37 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, hataratoranywamo 20 bazahatana ku munota wa nyuma bagatoranywamo Miss Rwanda 2019, mu muhango uzaba ku wa 26 Mutarama 2019 muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque, banki itera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, ajye anahembwa buri kwezi umushahara ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana inani (800,000Frw) anahabwe n’imodoka nshya.
Si Nyampinga w’u Rwanda uzahembwa wenyine kuko n’ibisonga bye uko ari bibiri buri wese azagira icyo ahembwa. Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) na ho igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000Frw).