Ku munsi wa gatatu abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 bari mu mwiherero (boot camp) i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, bakoze imyitozo ngororamubiri.
Mu myambaro ya Magasin Sport Class nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’irushanwa rya Miss Rwanda, abakobwa bose bari mu mwiherero mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, bazindukiye mu myitozo ngororamubiri. Bazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Nyamata ndetse no kwinanura bibera kuri Golden Tulip.
Ni mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurushaho kwitegura irushanwa ndetse banafite ubuzima buhamye kandi buzira umuze.
Imyitozo bakora bayifashwamo n’umutoza wabigize umwuga
Siporo ni kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi cyane cyane iyo ashobora kubahiriza ingenga mirire iringaniye (regume). Iyi myitozo bayifashwamo na Girumugisha Gaёl.
Aba bakobwa nabo baboneyeho umwanya wo gushishikariza Abanyarwanda gukunda gukora siporo kuko ari kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.
Girumugisha Gaёl ni muntu ki?
Girumugisha Gaёl afite imyaka 29 y’amavuko. Nubwo azobereye mu byo gutoza imyitozo ngororamubiri, anafite impamyabumenyi ya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Computer Science) yakuye muri ULK.
Aho arangirije amashuri ye, yahise atangira gukora nk’umutoza wabigize umwuga ahera muri Kigali Serena Hotel ahakora imyaka isaga itandatu.
Ubu akora muri Marriot Hotel, aho amaze imyaka ine ndetse akanakora nk’inzobere (Consultant) ya Waka Fitness.
Panorama
