Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

MTN iravugwaho guhuguza bamwe mu ba “Agents” bayikorera

Bamwe mu bakozi “Agents” batanga serivizi za MTN ku bakiriya bayo bazikeneye, cyane cyane ku bakorera mu mitaka iba iri hirya no hino ku mihanda, bavuga ko bakunze guhuguzwa amafaranga bakoreye iyo ukwezi gushize, bakagerekwaho amakosa na bo bavuga ko batazi. Abazi iby’amategeko bavuga ko ibyo MTN yakoze ari agahomamunwa, binyuranyije n’amategeko.

Bamwe muri abo bakozi batuye agahinda kabo Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko bakunze gusiragizwa iyo bahuye n’icyo kibazo bikarangira amafanga yabo bayambuwe burundu.

Urugero rwa hafi ni Umukozi (agent) wa MTN, uvuga ko amaze kwamburwa amafaranga agera ku bihumbi magana abiri (200,000Frw) agerekwaho amakosa na bamwe mu bashinzwe kubishyura amafaranga baba bakoreye.

Muhoza (izina duhaye uwo mukozi) yagize ati “Bwa mbere bantwaye amafaranga banshinja forode nyamara ntayo nakoze. Nayirutseho bankuzaho ndarekera. Muri uku kwezi kwa 12 barongeye banshinja ko mbikira abantu amafaranga bagahita bayohereza kuri banki. Njye icyo nkora ni ukubikira umuntu ibyo ayakoresha ntibindeba. Ndababaye cyane rwose ariko banyishyure amafaranga yanjye.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko atari ubwa mbere bimubayeho kuko no mu kwezi kwa nzeri nabwo iyi sosiyete yanze ku mwishyura abajije icyo yazize bamubwira ko abika gusa.

Ati “ubwa mbere nagiye [kwishyuza] barambwira ngo nta bakiriya babikura ngira kandi ahantu nkorera ndabitsa nkanabikura byose ndabikora, ubwo narashobewe ndayaheba.”

Uyu mukozi yemeza ko impamvu yemeza ko bamubeshyera ari uko yagiye gusaba amafaranga ye yakoreye akimara kuvayo aba aribwo yakira ubutumwa bumubwira ko yakoze forode.

Undi mukozi watakambiye Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko yageretsweho amakosa, agiye kubaza ku Kimironko aho bahemberwa bamubwira ko ntacyo bamumarira bikorwa n’ubuyobzi bukuru.

Yagize ati “Ubu twarumiwe! MTN itugerekaho amakosa tutakoze kugira ngo batwambure. Nagiye ku biro bikuru i Nyarutarama, umukozi wanyakiriye yambwiye ko atari njye byabayeho gusa kuko hari abakozi basaga 250 bakoze amakosa uko kwezi batagomba kwishyurwa. Ubwo narigendeye kuko nta kindi nakora.”

Ikinyamakuru Panorama kiganira na Mobile Money Rwanda Ltd, bavuze ko iki kibazo ari bwo iyi sosiyete ikimenye.

Banavuze ko ubusanzwe hari abashinzwe aba bakozi (agents) berekana ibimenyetso bigaragaza ko umukozi yakoze forode, ko ari na ho uyu mukozi (agent) azajya aho bakorera bakamwereka ibihamya by’aho yakoze iriya forode kuko urutonde rwoherejwe.

Yagize ati “Aho nibidakunda akaza ku cyicaro tukavugana n’abo bashinzwe gukemura ibibazo, niba hari amakosa (mistakes) yakozwe araza gukosorwa ikibazo gikemuke.”

Yakomeje avuga ko iyo umukozi yakoze amakosa ahanirwa ayo makosa yakozwe hakatwa amafaranga yihaye bitemewe ubundi agahemberwa indi minsi.

N’ubwo abashinzwe ibi bibazo bavuga batyo, abakozi (agents) bagaragaza ko basiragizwa, kugeza igihe bacikiye intege, kandi badakatwa amafaranga bavuga yakoreweho amakosa gusa, ahubwo MTN itwara amafaranga y’ukwezi kose baba bakoreye.

N’ubwo aba “Agents” bagize ikibazo basabwa kugana ibiro bikuru bikabafasha, bo bavuga ko akenshi ntacyo bibamarira kuko n’ubundi ariho biba byakorewe. (Ifoto/Inkuru yakozwe na taarifa.rw)

Mu butumwa bugufi twahawe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ngenzuramikorere -RURA, Dr Ernest Nsabimana yadutangarije ko nta kibazo cyo muri urwo rwego barakira ariko biteguye gufasha uzabagana abashakaho ubufasha, kandi bizakemuka neza.

Bagirihirwe Jean de Dieu, Umukozi mu mpuzamasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko ibyo MTN yakoze kuri abo ba “Agents” ari amakosa akomeye.

Agira ati “Umukoresha ntiyemerewe guca ihazabu umukozi. Iyo habayeho ikosa bareba niba riri mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa ari icyaha. Kuba umuntu yaketsweho forode, umukoresha nta bubasha na buke afite bwo kumukata umushahara. Ni amakosa. Niba ari icyaha yaregwa muri RIB bigakurikiranwa mu butabera, hanyuma umukoresha akazakora icyo icyemezo cy’urukiko gitegeka.”

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, Ingingo ya 73 igira iti “Ifatira n’itangwa ry’umushahara Umukoresha ntashobora gufatira umushahara w’umukozi, keretse mu bihe biteganywa n’iri tegeko.

Uretse amafaranga ategetswe agomba gukatwa n’andi ashobora gukurwaho hakurikijwe ibyavuzwe mu masezerano y’umurimo, umukoresha afatira umushahara w’umukozi iyo bishingiye ku gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko cyangwa iyo umukozi ayatanze ku bushake bwe.

Umukoresha ntashobora gukata amafaranga arenze kimwe cya kabiri (1/2) cy’umushahara w’umukozi kugira ngo yishyure amafaranga yari yaramugurije, gufatira ku ngufu, gutanga ku bushake umusanzu w’ishyirahamwe umukozi abereye umunyamuryango kandi nta nyungu zigomba kongerwa ku mafaranga yishyurwa n’umukozi.

Ihame rivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo rikoreshwa no ku mushahara wishyuwe mbere y’igihe gisanzwe umukozi ahemberwa.”

Ubundi forode ni iki?

Sosiyete ya MTN igira uburyo yita Forode bugera kuri bubiri. Ubwa mbere ni ukwishyura amafaranga menshi mu bice bitandukanye. Urugero nk’iyo umukiriya azanye miliyoni imwe, ikabitswa mu bice, iki kigo cyo kiba gishaka ko abitswa yose icyarimwe.

Ubundi buryo ni igihe umukozi afashe telefoni y’umukiriya akiyoherereza amafaranga yose hamwe n’igiciro uwo mukiriya yagombaga gukatwa kuri konti ye (y’umukozi).

Ibi byose bifatwa nka forode iyo hagize ubifatirwamo ahomba ayo yakoreye ariko ntakatwa ayo yakoreye muri uko kwezi kwose.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Mu gihe cy’itangira ry’abanyeshuri Minisiteri y’Ubuzima yibukije ibigo by’amashuri ko bikwiye kubahiriza gushyiraho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’ubushita bw’inkende muri uyu umwaka mushya w’amashuri....

Amakuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abantu 67 ari bo bahitanwe na Malaria mu gihugu hose. RBC ivuga ko...

Ubuhinzi

The adoption of improved agricultural technologies and innovations is critical to enhancing livelihood of farmers. Developing digital solutions tailored to local needs and languages...

Amakuru

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’i Burengerazuba, ingo zirenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) zitari zifite amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu rwego rwo kwihutisha...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities