Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Mu binyabiziga bihumanya ikirere ku kigero cya 50%, moto na bisi byihariye 34%-REMA

Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli muri rusange byihariye 50% y’imyuka ihumanya ikirere cy’u Rwanda, muri byo bisi na moto bikaba byihariye 34%.

Inzobere mu kurengera ibidukikije zikaba zisanga hakenewe imbaraga mu gusimbuza ibyo binyabiziga ibindi bikoresha amashanyarazi kugira ngo  ntibyangize ikirere.

Ubu mu Rwanda habarurwa moto zikabakaba ibihumbi 80, bikaba bisaba ko izo moto zihindurwa.

Hagenimana Jonas, umukanishi mu kigo Rwanda Electrical Mobility Limited kigurisha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kikaba  kinahindura  moto isanzwe ikoresha lisansi igatangira gukoresha amashanyarazi, asobanura uburyo babikoramo anahumuriza abamotari bumva ko ari ukwangiza moto zabo.

Agira ati: “Tubanza gukuramo moteri yayo, uyu mwanya wa moteri ni wo uza kwicaramo batiri kuko niba ari moto y’amashanyarazi ikoreshwa na batiri. Tugakuramo ipine ry’inyuma ry’iyo moto tugashyiramo moteri yacu.

Moteri yacu ni ipine ry’inyuma, hano hari icyo nakwita nk’umutima wa moto ari yo ‘controller’ na yo tukayishyiramo tugahindura na ‘accelerators’ ya moto tugashyiramo iyacu. Ifite amavitesi 3 ariko yose tuyakoresha n’intoki. Nibwo yihuta, iterera cyane kurusha uko yari ikoresha lisansi.” 

Bamwe mu motari barasaba ko bakoroherezwa mu kubona izi  moto  zikoresha amashanyarazi kuko bihendutse kurusha gukoresha lisansi.

Urimubenshi Claude ati “Ugiye mu mibare umuriro ni wo wunguka. Kumena amavuta ni 5000 buri cyumweru, ubu ni ukuvuga ngo bya bitanu wabigura n’ibirayi ukabishyira abana, nta kuvuga ngo nzambika ‘segema’, mbese nta bibazo, turasaba ko twakoroherezwa kuzibona.”

Donald Kabanda Rukotana, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Electrical Mobility Limited, avuga ko uyu mushinga ukiri mu ntangiriro ariko  uzakomeza kugenda waguka.

Yagize ati “Bitarenze muri uku kwezi kwa 5 turaba turangije umushinga dufitanye na UNDP wo guhindura moto 80. Twahereye kuri 2 kandi zari zimaze umwaka zikora noneho ubu ngubu twinjiye mu mushinga wo guhindura izigiye kujya mu muhanda zigakoreshwa n’abamotari noneho umushinga ukazamuka ababishaka bakatugana tukazibahindurira.”

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Egide Kalisa avuga ko guhindura moto zigakoresha amashanyarazi byaba ari igisubizo gikomeye ku bidukikije, ubuzima bw’abantu n’ubukungu.

Ati “Ufashe nka moto zose  ziri i Kigali ukazihindura zikaba zikoresha amashanyarazi byagabanura hafi kilotone ibihumbi 70 zahumanyaga ikirere. Kugabanuka ku mwuka wanduye byonyine kuri 20% ni ikintu gikomeye cyane ku buryo bishobora gutuma igihugu kizigama miliyoni 17 z’amadorali zakoreshwaga ku bantu bajyaga kwivuza indwara z’ubuhumekero n’ibindi.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera hafi ku 10 bitanga serivisi z’ubwikorezi bwifashisha moto, imodoka n’amagare byose bikoresha amashanyarazi.

Gusa nanone ngo hakenewe kongerwa imbaraga mu bikorwa remezo bifasha ibyo binyabiziga n’ibinyamitende kubona amashanyarazi hose, nkuko Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga Global Green Growth Institute mu Rwanda Okechukwu Daniel Ogbonnaya abivuga. 

Umuyobozi wungirije gishinzwe kurengera ibidukikije “REMA” Faustin Munyazikwiye na we avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ariko rukagera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati “Mu gihe rero u Rwanda rwiyemeje ko tuzagabanya iyi myuka yangiza ikirere ku kigereranyo cya 38% bitarenze 2030 kwakira no gukoresha izi modoka zikoresha amashanyarazi bizaba kimwe mu bisubizo bizadufasha kugera kuri iyo ntego n’ibyo igihugu kiyemeje. “

Muri iki cyumweru, muri Kigali Convention Center habereye imurika ry’ibigo na sosiyete zifite ibisubizo binyuranye mu bwikorezi budakoresha lisansi cyangwa ibikomoka kuri peteroli muri rusange.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities