Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu bitaro bya Ruhengeri hari ababuze uburyo bwo kujya gutora

Mu bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze, hari abarwayi n’abarwaza batabonye uko batora abadepite, abaganga n’abandi bakozi bo muri ibyo bitaro na bo bagiye gutorera hanze yabyo. Uko kutabona amahirwe yo gutora n’urujya n’uruza rw’abakozi n’abaganga bikaba byatewe n’uko nta biro by’itora byashyizwe muri ibyo bitaro.

Kuri wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2018, hirya no hino mu gihugu abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abadepite. Mu gihe Komisiyo y’igihugu y’amatora yari yatangaje ko abarwayi n’abarwaza, abakozi n’abaganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere ariho bazatorera, mu bitaro bya Ruhengeri ho nta biro by’itora byahashyizwe.

Abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri bagaragarije Ikinyamakuru Panorama ko bafite agahinda ku kuba batashoboye gutora, n’abari bubigereho bikabasaba gutega bakajya aho biyandikishije.

Ukumutimubizi Fausita ni umukecuru w’imyaka mirongo itandatu, twamusanze arwariye mu bitaro bya Ruhengeri ariko amaze koroherwa yicaye ku ibaraza. Avuga ko amaze ibyumweru bibiri arwaye. Yatubwiye ko iyo ibiro by’itora biza kuba hafi yagombaga kujya gutora kuko ubundi Atari igikorwa ajya asiba.

Agira ati “Ubu iyo abaganga bandekura mba natashye nkajya gutora. Kuba ntashobora gutora birambabaje rwose. Ubu narorohewe iyo mba hafi nari butore. Bansezereye nari kugera mu rugo nkabanza gutora.” Uyu mubyeyi atuye mu murenge wa Nkotsi.

Nizeyimana Julius akomoka mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera. Avuga ko umurwayi we amaze iminsi ibiri mu bitaro. Kugira ngo ashobore kujya gutora byamusabaga gutekegereza uza kumusimbura aturutse mu rugo.

Agira ati “Yabanje gutora noneho nkabona nanjye gusimbukirayo. Site iramutse iri hano byamfasha ariko nanone ntibyoroshye kuko atariho twibarurije. Birasaba ko ntega ngasubira mu rugo. Habaye ubufasha tugatorera kwa muganga byatuma natwe tugira uruhare mu matora.”

Uwintije Gaudence na we atuye mu murenge wa Rugarama afite umurwayi kwa muganga. Ntiyashoboye kujya gutora kuko Atari gusiga umurwayi. Agira ati “Umurwayi wanjye ararembye cyane, sinari bumusige ngo njye gutora. Iyo bishoboka ko ntorera hafi byari kumfasha kuko sinifuza gusigara ntatoye abadepite.”

Dr. Hirwa Aime, umuganga uhagarariye abandi akaba n’umuyobozi w’umusigire mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko ibitaro byabo bitashyizwemo ibiro by’itora, byabasabye gutorera hanze yabyo. Avuga ko byari kuba byiza iyo hashyirwa ibiro, kuko byari gufasha abarwayi batoye agatege n’abarwaza.

Agira ati “Abakozi n’abaganga barasimburana kujya gutora kandi kubera ko dufite ibyangombwa by’akazi biratworoheye gutorera ku mugereka. Ikibazo gifite abarwayi bashobora gusindagira n’abarwaza. Twe nta site baduhaye kuko amakuru yavugaga ko tugomba gutorera kuri site zitwegereye. Ntibyoroshye ko umurwayi akora urugendo akazenguruka ikigo ajya gutora cyangwa se ngo umurwaza asige umurwayi ajye kure. Iyo haba site byari byoroshye ko batora.”

Hafi y’ibitaro y’ibitaro bya Ruhengeri hashyizwe ibiro by’itora bibiri, akaba aribyo bakwiye gutoreramo, nk’uko bigarukwaho na Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora.

“Si ibitaro bya Ruhengeri gusa kuko ibiro by’itora twabishyize mu bitaro mirongo itatu na bitatu gusa. Ibitaro bya Ruhengeri bifite ibiro by’itora biri hafi yabyo twasanze aribyo bagombaga gukoresha.”

Ibitaro bya Ruhengeri bifite ibiro by’itora bibiri biri mu gace bikoreramo; bimwe biri muri metero 500 ibindi bikaba muri kilometero imwe. Ibitaro 33 muri 47 nibyo byongerewe ku biro by’itora byari biteganyijwe. Mu ntara y’Amajyaruguru, ibiro by’itora byo kwa muganga byashyizwe mu bitaro bya Ruli n’ibya Rutongo.

Rene Anthere Rwanyange

Dr. Hirwa Aime, umuganga uhagarariye abandi akaba n’umuyobozi w’umusigire mu bitaro bya Ruhengeri (Ifoto/Rene Anthere)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities