Mu buhamya bw’uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 58, yabwiye urukiko ko Nkunduwimye Emmanuel na we mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahigwaga, ndetse afatwa nk’inyenzi, nk’uko yari muramu wa Majyambere Silas.
Uyu Majyambere Silas azwi nk’umunyemari, wanafatwaga nk’ikitso cy’inkotanyi.
Hari ku munsi wa 6 w’uru rubanza, rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, aho umugore wa Nkunduwimye Emmanuel yaje gutanga ubuhamya, akumvikana agaragaza umugabo we nk’uwahigwaga.
Abajijwe na Perezida w’urukiko ubwoko yabarirwagamo mu gihe jenoside yakorewe Abatutsi yabaga (1994), yasubije ko mu ndangamuntu ye hari handitsemo ko ari Umuhutu ndetse n’iz’ababyeyi be zagaragazaga ko ari Abahutu; akaba icyo gihe yari aherereye mu Kiyovu cy’abakene.
Perezida w’urukiko yanamubajije icyo yapfanaga na Majyambere Silas, bivugwa ko yari we ntandaro yo gutuma bahigwa,
Asubiza agira ati “Majyambere yari musaza wanjye. Jenoside itangiye bashatse kutwica, batuziza ko Silas Majyambere yari yarahunze muri 1990.”
Yakomeje avuga ko ibyo byatumaga n’umugabo (Nkunduwimye Emmanuel) afatwa nk’inyenzi, kubera kuba muramu wa Majyambere Silas.
Ati “Babanje gushaka kutwica, batugabaho igitero banatera grenade, ariko ntiyagira uwo yica; umugabo wanjye bamufataga nk’inyenzi.”
Ku igaraji ‘AMGAR’ hanyuzwaga abahungishwa ubwicanyi
Uyu mutangabuhamya utuye mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 1998, yabwiye abari mu rukiko ko umugabo we (Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko), na we yabaga mu igaraji AMGAR yihishe ngo abashe gufasha abandi.
Yagize ati “Umugabo wanjye na we yabaga yihishe kuko RTLM yari imaze kumuvuga nk’umwe mu bahishe Abatutsi. Twavuye muri AMGAR tujyanwe na George Rutaganda [..wari umuhungu wa Mpamo Esidras], ariko baratugarura kuko bari bamaze kuvuga ko umugabo wanjye ari guhungisha Abatutsi.”
Umutangabuhamya avuga kandi ko bahungiye muri AMGAR nyuma gato y’itariki ya 08 Mata 2024, bakahamara iminsi irenga 2 bacumbikiwe na mushiki wa George Rutaganda, wari ufitemo inzu.
Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel rwatangiye ku itariki 08 Mata 2024, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, rurakomeje humvwa abatangabuhamya bazakabakaba 100 bazavuga ku ruhare akurikiranweho mu byaha byo kwica Abatutsi, iby’intambara no gufata abagore ku ngufu, mu yahoze ari Segiteri Cyahafi yari anafitemo igaraji ‘AMGAR’; biteganyijwe ko ruzasozwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2024.
UMUBYEYI Nadine Evelyne