Mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 haratangira urubanza ruregwamo undi Munyarwanda, Dr. Sosthène Munyemana, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Uyu mugabo ufite imyaka 68 y’amavuko, ashinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi b’i Butare, ubu ni mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye.
Ibi byatumye Munyemana ahabwa izina rya ‘Boucher de Tumba’, kubera ibikorwa by’ubwicanyi no gushishikariza abaturage bari batuye mu mujyi wa Butare, kwica Abatutsi; byose akaba yarabigiyemo yari asanzwe ari umuganga.
Dr. Sosthène Munyemana ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bufaransa, mbere y’uko ahahungira, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mw’ishami ry’ubuvuzi; akazi yafatanya no kuvura indwara z’abagore mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Gukurikiranwa kwe mu butabera kwahereye ku bantu Banyarwanda bahohotewe, 5 muri bo bakamutangaho ikirego mu rukiko rwa Bordeaux, ku wa 18 Ukwakira 1995, akaba yari ageze mu Bufaransa vuba (nko mu gihe cy’amezi 2) akimara guhunga u Rwanda.
Abo Banyarwanda baregaga Dr. Sosthène Munyemana, iyicarubozo n’ibikorwa byibasiye inyokomuntu mu gihe cya jenoside, ndetse iperereza ryahise ritangira kumukorwaho nyuma y’umwaka umwe. Gusa iryo perereza rikimara gutangira, na we yahise atanga ikirego.
Mu kirego cye, Munyemana wari usigaye akora mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Andereya bya Bordeaux, yareze umuntu utazwi, asobanura ko raporo yahereweho akorwaho iperereza, ifite umutwe wa Komisariya y’Umuryango w’Abibumbye yita ku mpunzi, ngo yari impimbano.
Munyemana waje gutura i Villeneuve-sur-Lot [nk’ahantu afite itsinda ry’abantu bamushyigikiye], anazwi nk’uwahoze ari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w’Intebe, ku buryo ngo mu gije cya jenoside yakorewe Abatutsi, iyo yajyaga i Butare, yararaga iwe.
Bamwe mu bazi Munyemana, bavuze ko muri jenoside uyu mugabo yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Yari afite kandi urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba, aho yafungiraga Abatutsi mbere y’uko bicwa.
Dr. Sosthène Munyemana ufatwa nk’uwari ku isonga mu guteza umwuka mubi muri Butare, ngo ni we washyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Bwa mbere, Munyemana yagejejwe imbere y’umucamanza ku wa 15 Ukuboza 2011, aregwa ibyaha by’iyicarubozo n’iby’ubugome, kuva icyo gihe yahise yambikwa igikomo, atangira no kujya yitaba ubutabera buri cyumweru.
Urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana ni urwa 6, mu manza U Bufaransa bwakurikiranyemo Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) hazumvwa abatangabuhamya bagera kuri 67, kuva ku itariki 14 Ugushyingo kugeza ku ya 22 Ukuboza 2023, igihe urubanza ruteganyijwe kuzapfundikirwa.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
