Ubuhanga KIDUM yerekanye mu gitaramo yatumiwemo hamwe na DIAMOND bwatumye abakitabiriye batifuza gutandukana na we.
Umwami wa Video n’Imbuga nkoranyambaga, DIAMOND PLATNUMZ, ku wa 28 Gicurasi 2017, ni umwe mu bafunguye igitaramo cy’imbonankubone ari kumwe na KIDUM KIBIDO.
DIAMOND PLATNUMZ ukomoka mu gihugu cya Tanzania, na KIDUM KIBIDO ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, bombi bari batumiwe muri icyo gitaramo cyiswe KOROGA FESTIVAL cyabereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Icyo gitaramo gikomeye, bwari ubwa mbere abo banyamuziki b’ibihangange bahuriye mu gitaramo, aho buri wese yatinyaga mugenzi we kubera amateka banditse mu bihugu byabo ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Muri gitarama KIDUM yagaragaye nk’umuhanga mu kuririmba imbonankubone akoresheje ibikoresho bya muzika birimo ingoma na gitari n’ibindi.
Yahagaritse kuririmba uwo munsi, abitabiriye igitaramo bavuza induru ko bashaka ko akomeza kubaririmbira, kuko yari yerekenya ubuhanga bukomeye mu kuvuza ingoma no gucuranga.
DIAMOND n’ubwo yagerageje kuririmba no gucuranga ibyuma bya muzika mu mwanya muto, ntibyamworoheye gukomeza kuririmba no gucuranga imbonankubone nk’uko KIDUM yabigenje.
Yahisemo kuririmba ajyana n’injyana zacuranzwe mbere aho yasubiragamo indirimbo uko zacuranzwe muri studio (Playback)
Martin Kelly