Abantu batari bake bibaza impamvu nyuma y’imyaka 61, aribwo Ababiligi bafashe icyemezo cyo kugarura iryinyo rya Patrice Emery Lumumba ndetse n’icyo bivuze. Dr Tito Rutaremara avuga ko ari ukwibutsa Abanyekongo ko igihugu cyabo kitaribohora ndetse n’Abanyafurika ko Afurika itaribohora.
Abinyujije ku rukuta rwe twa Twitter, Hon. Dr Tito Rutarema, Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, “REAF” (Rwandan Elders Advisory Forum/ Forum Consultatif des Sages Rwandais), yagaragaje icyo bisobanuye agira ati:
“KUBA ABABILIGI BAGURUYE PATRICE ÉMERY LUMUMBA NYUMA Y’IMYAKA 61, BIVUZE IKI? PATRICE ÉMERY LUMUMBA yari nationalist, yakundaga igihugu cye, yashakaga kukibohora, yashakaga guhagarika ba Runyunyuzi bakiryaga, akagiha amajyambere ashingiye kuri science na technology.
Patrice Èmery Lumumba yari panafricanist yashakaga ko ibihugu bitarabona ubwigenge bibugeraho ariko ashaka n’ubumwe bw’Afurika, ashaka kubohora Afurika yose arwanya ba Mpatsibihugu.
Patrice Èmery Lumumba yashakaga ko Afurika itera imbere, bishingiye kuri science na technology Afurika yose igatera imbere ikagira agaciro.
Mpatsibihugu iramutanga, Abanyamerika, Ababiligi na Mobutu baramwica kugira ngo atazaboneka umubiri we bawushyira muri Acide, kugira ngo ibitekerezo bya Patrice Èmery Lumumba bitazagaruka muri Congo n’ahandi muri Afurika bashyizeho Mobutu n’abandi bameze nka we mu bihugu bya Afurika, barwanya ibitekerezo bya Lumumba na Nkrumah.
Nyuma y’imyaka 61 Mpatsibihugu n’Ababiligi bibwiye ko bagaruye iryinyo rya Lumumba gusa, nyamara bagaruye spirit ya Lumumba ije kutwibutsa twese Abanyafurika n’Abanyekongo ko Afurika itaribohora.
Congo ifite Abanyabwenge benshi ikagira n’urubyiruko rushoboye, Lumumba aje kubibutsa ko bakwiye guhaguruka bakabohora Congo nk’uko yari yabitangiye.
Abanyarwanda n’Abanyafurika Lumumba aje kutwibutsa ko dukwiye guhaguruka tukubaka ubumwe bw’Afurika kandi abanyafurika barabishoboye ikibuze n’ubushake
U Rwanda dufite amahirwe ko dufite Umuperesida uri Panafricanist tumujye inyuma yubake u Rwanda afashe n’abandi kubaka Afurika.”

Panorama
