Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2019, mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ibikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge. Muri ibyo bikorwa hafatiwemo abantu barindwi bakwirakwizaga ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa mbere tariki ya 28 mu murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, hafatiwe umugore w’imyaka 39 afite ibiro 10 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo uwo mugore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage bo mu karere ka Rusizi baduhaye amakuru ko hari umuntu ufite ibiyobyabwenge ateze imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekeza i Kigali.”
Yakomeje avuga ko bakimara kumenya amakuru bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo muntu ufite ibiyobyabwenge. Hateguwe igikorwa cyo gusaka imodoka zerekeza i Kigali, urumogi rufatirwa mu mutwaro w’uwo mugore.
Mu mujyi wa Kigali hafatiwe abagabo babiri umwe w’imyaka 32 undi wa 34, na bo bafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi, barimo kurucuruza mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.
Abandi babiri bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri Rusizi ya kabiri mu karere ka Rusizi. Umwe muri bo ni umugore wafatiwe mu karere ka Musanze agemuriye umugabo bari bafatanyije ubucuruzi, udupfunyika 64 tw’urumogi.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yakajije ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane binyuze mu bukanguramba, bigatuma abaturage barushaho kumva ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo haba ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w’igihugu. Abaturage bakangurirwa gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye akoresha ibiyobyabwenge.
Ibi kandi bigakorwa hagaragazwa ahantu hakunze kuba inzira y’ibiyobyabwenge hakaba ariho haherwa mu guca amayira yose yifashishwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ubwanditsi
