Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Mu mpera za 2023 imirimo yo kubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera izaba igeze kuri 70%

DCIM100MEDIADJI_0534.JPG

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera mbere y’uko umwaka utaha wa 2024 urangira kizaba kigeze ku ntambwe ishimishije. Atangaza ko uyu mwaka uzarangira nibura imirimo yo ku cyubaka igeza kuri 70%, ni mugihe kuri ubu igeze kuri 67%.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ku bukungu yiswe Qatar Economic Forum.

Perezida Kagame yabanje kwitabira umuhango wo gutangiza Qatar Economic Forum 2023 ari kumwe n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’umuherwe Michael Bloomberg washinze Sosiyete Bloomberg ifatanya na Qatar gutegura iyi nama.

Mu kiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kikayoborwa n’umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja, Umukuru w’Igihugu akomoza ku ngingo zinyuranye zirimo n’irebana n’ubutwererane bw’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.

Aha avuga ku mushinga ibihugu byombi bihuriyeho wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera agaragaza ko akurikije aho imirimo igeze hari icyizere cy’uko umwaka utaha uzasiga icyo kibuga kigeze ahashimishije.

“Ibyo byose twabikoze binyuze mu biganiro ndetse ibyo dushyira mu bikorwa ni ibyo twumvikanyeho. Turimo gukorana mu by’indege ariko nanone no mu ishoramari ry’ikibuga cy’indege. Imirimo irakomeje, tumaze gutera intambwe ndende, turagerageza kwihutisha imirimo. Sosiyete y’indege yo imaze gukomera, iratera imbere byihuse. Ikibuga cy’indege nacyo uyu mwaka ushobora kurangira imirimo iri nko kuri 70%, nkaba ntekereza ko rero nko mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane umwaka utaha ibintu bizaba bigeze ahantu heza kandi hafatika.”

Umunyamakuru Jennifer Zabasajja yabajije kandi Perezida Kagame niba u Rwanda rwenda gusubira ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshwamwenda nyuma y’uko rwishyuriye ku gihe umwenda wa miliyoni 400 z’amadorali rwari rwarafashe.

Ati: “Bizaterwa n’ikibazo tuzaba dushaka gukemura ariko ntabwo twasubirayo ku mpamvu zo gufata indi nguzanyo gusa kuko twateye intambwe. Hari ishoramari dukeneye gukora mu bikorwa remezo, mu rwego rw’inganda nk’uko nabikubwiye, dushishikajwe no kubaka igihugu bityo rero dukeneye amikoro tutazahora iteka tubona keretse tugiye ku isoko ry’impapuro mpeshwamwenda. Mbere na mbere twashoboye kwiyubaka nk’abantu wafatanya nabo, abantu dushoboye kwiyishyurira umwenda kandi ibyo ni ingenzi. Turashaka kubyubakiraho rero tugakora n’ibirenzeho. Ntabwo rero twafata inguzanyo byo kuyifata gusa ahubwo turashaka gushora imari muri izo nzego zizatwungukira zigaha ishingiro ishoramari ryacu kandi zikagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacu.”

Perezida Paul Kagame ari muri Qatar guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru aho yitabiriye iyi nama mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum, uyu mwaka yibanda ku miterere n’ahazaza h’ubukungu bw’Isi n’amahirwe mashya y’iterambere ahari.

Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amabanki, ibigo n’imiryango mpuzamahanga, inararibonye n’impuguke mu nzego zitandukanye, abikorera n’abandi bavuga rikijyana mu Isi.

Panorama

Amafoto agaragaza igishushanyo mbonera cy’uko ikibuga cy’indege kizaba kimeze imirimo yose irangiye gukorwa. Photo: RAC
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities