Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu 2019 rwinjije amafaranga y’u Rwanda angana na 373.044.070, avuye mu bikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ubwubatsi. Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa 30 Ukuboza 2019.
Uru rwego rwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byo rwagezeho mu 2019 mu nzego nkuru z’imibereho yarwo zirimo; ubutabera, kugorora, umutekano n’umusaruro.
Ku bijyanye n’ibyo RCS yinjije mu isanduku ya leta, Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba yavuze ko kuri Konti ya RCS iri muri BNR hagiyeho Miliyoni zirenga 373 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Hari imirimo dukora hanze ihemberwa tukaba kuri konti ya RCS iri muri BNR muri iki gihe cy’umwaka tumaze kwinjizamo arenga miliyoni magana atatu mirongo irindwi n’eshatu kandi hari andi akiri hanze azongera ayo ngayo ubwo ni uburyo bwo kunganira leta mu musaruro.”
Muri aya mafaranga yavuye mu musaruro imfungwa n’abagororwa bagizemo uruhare, bahabwa icumi ku ijana (10%) ku musaruro wabonetse, agashyirwa kuri konti ya buri muntu ku buryo ayifashisha mu buzima arimo, cyangwa se akaba yagurwa ibindi bikoresho yakenera.
Umutekano w’abagororwa na wo warushijeho kuba ntamakemwa
CG George Rwigamba kandi yavuze ko muri rusange umutekano muri gereza 13 zo mu Rwanda no mu ngando z’imirimo nsimburagifungo TIG wifashe neza. Yavuze ko uyu mwaka nta bantu bagerageje gutoroka uretse batatu bo kuri gereza ya Nyarugenge, na bo bagerageje kubikorera hanze basuwe.
Ibyo bikomoka ku ngamba RCS yashyizeho zirimo kongera, gushyira senyenge ku nkuta za gerereza zituma umuntu atasimbuka uko abonye gukoresha Camera zicunga umutekano.
Muri uyu mwaka kandi mu rwego rw’ubutabera mu bihe bitandukanye hafunguwe abagororwa 3621 barimo abagore 418 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ku cyaha cyo kwihekura n’abana 16 bahawe imbabazi nyuma yo gutsinda neza ibizamini by’amashuri bakoze.
Komiseri mukuru wa RCS, CG George Rwigamba, yavuze ko mu rwego mpuzamahanga, impuzandengo igaragaza ko umucungagereza umwe acunga imfungwa 10. Yakomeje avuga ko ari umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’uko biri mu bindi bihugu byateye imbere, gusa ngo barimo gukora ku buryo wakiyongera.
Ati “Twebwe kugeza ubu umucungagereza umwe ashinzwe abasaga mirongo itatu, ni ikibazo rero kuko atabasha kubakurikirana uko bikwiye. Twifuza ko natwe umucungagereza umwe yaba acunga infungwa icumi, ariko nubwo twagera ku mucungagereza umwe ku mfugwa makumyabiri byaba ari byiza.”
Mu Rwanda hari abagororwa bagera ku bihumbi 70, umucungagereza umwe agenewe abagororwa nibura 30, bikaba bigaragara ko Aaacungagereza ari bake cyane. Mu Rwanda kugeza ubu hari imfungwa n’abagororwa ibihumbi 74, bacungwa n’abacungagereza 2,400 babakurikirana buri munsi.
Munezero Jeanne D’Arc
