Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda itangaza ko hagiye kujyaho Kaminuza nkuru ya Gisirikare izajya yakira abasirikare bakuru guhera ku ipeti rya Colonel kugeza hejuru.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, yabwiye abasenateri ko ubusanzwe hari amashuri makuru ya Gisirikare ariko ari ku rwego rwa Kaminuza harimo iry’i Gako na Nyakinama ariko ubu hagiye gushingwa Kaminuza nkuru ya Gisirikare izitwa “National Defence College”.
Agira ati “Amashuri ya Gisiriakare ni menshi ariko ari ku rwego rwa Kaminuza ni Rwanda Military Academy i Gako na Rwanda High Command and Staff College y’i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa ku bakuru ba majoro, Lieutenant colonel na colonel iyo bikabije.”
Akomeza agira ati “Tugiye kuzashyira icyiciro cy’ishuri rizitwa National Defence Force College” gifata guhera kuri ba Colonels kuzamuka kugeza kuri ba Generals.”
Aha minisitiri w’Ingabo atangaza ko ubusanzwe dipolome zatangwaga mu mashuri yose ya Gisirikare zagengwaga na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, iri shuri nirimara gutangira ni ryo rizajya ritanga Dipolome ku mashuri yose ya Gisirikare. Iri shuri kandi rizaba ririmo ikigo cy’Ubushakashatsi ndetse n’igishinzwe amahoro.
N’ubwo atavuze igihe nyacyo iri shuri rigomba gutangira, Marizamunda Juvnal avuga ko ari gahunda barimo mu minsi mike riraba ritangiye.
Raoul Nshungu