Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Rwanda hatangijwe umushinga w’iterambere mu ikorwa ry’imiti yujuje ubuziranenge muri Afurika

Dr Ntihabose Corneille, Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo muri Minisiteri y’Ubuzima

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura abajyambere (ADB: African Development Bank), hatangijwe ku mugaragaro umushinga uzafasha iterambere ry’urwego rw’imiti muri Afurika, ugiye kuzajya ufasha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kubona imiti kandi yujuje ubuziranenge ku buryo buhendutse.

Ni umushinga witezweho gufasha ibihugu byo muri Afurika kugira ubufatanye mu ikorwa ry’imiti yujuje ubuziranenge no kuyibonera ibyangombwa biyemerera kujya ku isoko mpuzamahanga, ndetse kugira ubufatanye mu itumizwa ry’imiti ikomoka mu mahanga ikagera ku banyafurika ihendutse.

Dr Ntihabose Corneille, Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko uyu mushinga uzongerera ingufu inganda zo muri Afurika zikora imiti, binazamure ubushobozi bwa Laboratware ya Rwanda FDA bwo gusuzuma ubuziranenge bw’imiti.

Agira ati “Bizongera imbaraga cyane cyane ku nganda zikora imiti muri Afurika; muzi ko igihugu cyacu umurongo twihaye wo kugira ngo twongere urwego rwo gukora imiti n’inkingo mu gihugu, harimo no gushyigikira Laboratory ya Rwanda FDA ipima ikaba yatanga n’ibipimo by’imiti. Ibyo rero bizafasha kugira ngo urwego rwo gukora n’imiti rube rwazamuka yaba mu gihugu ndetse no mu karere, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kubona imiti ihendutse, ukanafasha abakora mu rwego rw’ubuzima kuzamura ubumenyi mu byerekeye gukora no gutunganya imiti.

Akomeza agira ati “Bizoroshya ko Imiti iboneka kandi ikaboneka ku gihe ni cyo kintu cy’ibanze twitezeho. Ikindi cya kabiri twitezeho ni imiti ihendutse, ariko kandi icya gatatu ni icy’uko tubona urubuga abantu bo mu rwego rw’ubuzima kugira ngo binjiremo bongere ubumenyi, kandi babone n’akazi bibe byagirira akamaro igihugu ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.”

Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika hakorerwa imiti ku kigero kiri munsi ya 5% ugereranijwe n’iyo abaturage bakenera mu rwego rw’ubuvuzi, ni mu gihe imiti yose yifashishwa hafi ya 95% iva hanze y’uyu mugabane.

Uyu mushinga ufite amasezerano agizwe n’ibice bitatu aho igice cya mbere kirebana n’icyicaro cy’umuryango African Pharmaceutical Technology Foundation (APTF) wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, kizaba kibarizwa mu Rwanda, ndetse ukazaba ariho ukorera kugira ngo ufashe urwego rw’imiti ku rwego rwa Afurika.

Igice cya Kabiri kikazaba kirebana no gufasha mu buryo bwo kubona imiti no gukemura ibibazo bishobora kuba birimo. Icya gatatu ni ugufasha uwo mushinga ubashe kuba wakora kandi ugere ku ntego koko zagenwe. Uyu mushinga ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 15 azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu. Aya mafaranga akazatangwa na Banki Nyafurika itsura amajyambere binyuze mu muryango wayo APTF.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities