Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukerarugendo

Mu Rwanda Hatangiye Gukoreshwa ‘Hot Air Balloon’

Ikigo Royal Balloon Rwanda cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka ‘Hot Air Balloon’ cyangwa se umutaka.

Iki gikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera igihe bamara mu gihugu.Ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda.

Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akagera Management Company nkuko bitangazwa Taarifa.

Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere kubera ko haba harimo umwuka ugenda ushyushywa n’imashini yabugenewe, ishobora kugendamo hagati y’abantu bane kugeza kuri batandatu. Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari nayo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

Izi ‘balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

Ubu buryo bushobora gutuma abantu barushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika (Big Five), ni ukuvuga Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Ati “Twiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushya no korohereza ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ati “Uru ni urugero rukomeye rw’uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora guhindura ahantu kimwe n’abahaturiye. Mu bunararibonye dufite busaga imyaka 30, turifuza kugendana n’u Rwanda mu cyerekezo kirambye rufite mu bukerarugendo. Twizera ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, na we yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, kandi bigatanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’amafaranga Pariki yinjiza.

Iki kigo cyafunguye ishami mu Rwanda nka Royal Balloon Rwanda gisanzwe gifite amahoteli menshi muri Turikiya, kikanagira ibi bikorwa bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Uyu mushinga utangijwe  mu gihe urwego rw’ubukerarugendo rurimo kuzahuka buhoro buhoro, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Ni icyorezo cyatumye inyungu yavuye muri uru rwego mu mwaka wa 2020 imanuka ikagera kuri miliyoni $121, ivuye kuri miliyoni $498 zabonetse mu 2019.

Ni igabanyuka ringana nibura na 75%, ryatewe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yagiye afatwa arimo gufunga imipaka na guma mu rugo.

Uyu mushinga wa Royal Balloon witezweho umusanzu mu kuzahura ubukerarugendo kimwe n’undi uzaba ufasha abantu gutembera ikiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato bwiswe Queen Kivu Uburanga, buzaba burimo hotel icungwa na Mantis Collection, buzuzura mu gihe kiri imbere.

UBWANDITSI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.