Mu nama ngarukamwaka ihuza abari mw’ishyirahamwe ry’abarimu bigisha ururimi rw’icyongereza mu Rwanda (ATER), uyu mwaka yateraniye mw’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku wa 8 Kamena. Hibanzwe ku kunoza imikoreshereze y’uru rurimi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi rushingiweho nk’uko amasomo menshi ari rwo atangwamo.
Umuyobozi w’iri shuri Padiri Dogiteri Balthazar Ntivuguruzwa, atangiza inama yibukije abarimu bigisha ururimi rw’icyongereza mu Rwanda ko imyigishirize yarwo n’imikoresherezwe mu mashuri, bigomba kuzamurwa, kuko ari ururimi rwigishwamo.
Gusa ngo kugerwaho bisaba ubufatanye no kwita ku nshingano zabo zo kwigisha abanyeshuri, guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza. Kuko ngo akenshi iyo icyongereza kigishijwe neza mu mashuri yo hasi, ntakigora umunyeshuri no hejuru kuko bimufasha mu gusobanukirwa ibyo yigishijwe nta mbogamizi.
Yagize ati “Ubufatanye nibwo bugomba kuturanga nk’abigisha ururimi rw’icyongereza, kandi uyu muryango uduhuza ugomba kutubera umusemburo wo kuduha ubushobozi bwo gufasha abiga guhera mu mashuri yo mu ntango kugeza muri kaminuza. Ibi bizafasha no kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bacu kuko umwana apfa mu iterura.”
Akomeza avuga ko icyongereza iyo kigishijwe neza, bifasha no mu gutanga andi masomo kuko ari ururimi rw’ibanze rwifashishwa mu kwigisha.
Si ibyo gusa kuko ngo Icyongereza gifasha kandi mu kongera umubare w’abacyifashisha mu bundi buzima bwo hanze y’ishuri, bityo n’abazajya bakenera kurenga umupaka w’Igihugu ntakibazo cy’ururimi bazajya bagira, kuko ari ururrimi rukoreshwa nk’urw’ibanze mu bihugu byinshi.
Umwe mu barimu b’icyongereza Kamariza Sonia, avuga ko batarahura ngo bibumbire mw’ishyirahamwe ATER (Association of Teachers of English in Rwanda) nta bumenyi ku myigishirize y’ururimi bari bafite.
Ati “Wasangaga duhura n’imbogamizi zo kwigisha abana ntibabyumve, akenshi bitewe n’uburyo twabigishagamo budatandukanye rwose n’ubw’andi masomo atangwamo hatitawe ko ari ururimi. Aho twihurije hamwe nk’abarimu bigisha Icyongereza, twarebeye hamwe uburyo bwo guha umwanya abanyeshuri bakumva, bakandika ndetse bagatinyuka kuvuga bungurana ubumenyi.”
Yongeraho ko ari uburyo bwafashije abanyeshuri cyane mu gutinyuka gukoresha ururimi, bityo bikaborohera no gusobanukirwa ibyo bigishwa mu yandi masomo.
Richard Niyibigira, Perezida w’ihuriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda (ATER), yasobanuye ko rihuza abarimu bose bigisha ururimi rw’icyongereza bashishikajwe no kuruteza imbere. Ibi kandi byabafashije no kurushaho gukangurira abarwiga kurutinyuka mu kurukoresha, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi binyujijwe mu byo bigishwa.
Yongeyeho kandi ko inama iba igihe cyiza cyo kungurana ibitekerezo no kumva kimwe ubumenyi batanga n’uburyo bikorwamo, bityo ahakiri imbaraga nke bakarebera hamwe ibyo gukora.
Ihuriro ry’abarimu bigisha ururimi rw’Icyongereza mu Rwanda –ATER, rikorera mu turere turindwi tw’Igihugu. Ryashinzwe mu mwaka wa 2009 ubwo imyigishirize yo mu Rwanda yafataga Icyongereza nk’ururimi rugomba kujya rwigishwamo. Ubu rihuza abanyamuryango basaga 310 mu Rwanda, 56 muri bo bashinze iri huriro bakaba batanga umusanzu wo gutuma rikomeza kubaho bagamije guteza imbere uru rurimi rw’Icyongereza.
Nadine Evelyne Umubyeyi

Umuyobozi wa ICK, Padiri Dogiteri Balthazar Ntivuguruzwa (Ifoto/Nadine Evelyne)

Richard Niyibigira, Perezida w’ihuriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda -ATER (Ifoto/Nadine Evelyne)
