Ku wa 25/10/2021, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Mahanga bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo umugabo wishe umugore we amukubise umuhini, akaba afungiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
Uregwa yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Yakubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ariko bakaba bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Yabanje kumukubita uwo muhini mu mugongo bari mu ruganiriro, umugore yitura hasi.
Ukekwa yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata wa muhini awumuhondagura mu mutwe inshuro nyinshi kugeza umugore ashizemo umwuka. Ababonye umurambo bakaba barasanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama ari kuzirya nk’aho nta kibazo gihari.
Ukekwa akaba yari ataragera kure y’aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, nawe abimenyesha abandi baturage, baramufata.
Ukekwa akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.
Ubwanditsi
