Ingo nyinshi z’abaturage cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere usanga akenshi zihora mu makimbirane, bikaba inzitizi ikomeye y’iterambere.
U Rwanda mu ntego z’iterambere rirambye, rwiyemeje gukemura amakimbirane y’imiryango binyuze muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi watangijwe n’Umufasha w’umukuru w’igihugu, Madame Jeannette Kagame, mu kwezi k’Ukwakira 2013.
Bamwe mu baturage bo mu mu karere ka Muhanga baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko iyi gahunda imaze kugera ku ntera ishimishije ngo ariko haracyakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagabo bareke kuyifata nk’ireba abagore gusa.
Mukeshimana Gerturde, umubyeyi w’abana batanu utuye mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, avuga ko umugoroba w’ababyeyi wabaye umwunzi nyawe w’abagore n’abagabo bashyamirana.
Ati ʺWasangaga umugabo n’umugore bahorana ibibazo by’amakimbirane bakabura uwabunga, ariko mu mugoroba w’ababyeyi, iyo umuntu ashiritse ubwoba akajyana ikibazo akabasobanurira neza, babasha kwinjira mu kibazo bakagikemura.”
Avuga kandi ko iyo batabashije gukurikiza inama bagiriwe baboherereza komite y’ababyeyi aho batuye, bakabasura, bakaganira ku kibazo kirimo gutera amakimbirane muri urwo rugo, bakongera kubagira inama y’icyo bagomba gukora. Ati ʺIbyo byatumye ingo nyinshi zongera kubakwa zari zigiye gusenyuka.”
Abandi babyeyi bavuga ko abana bata amashuri n’abitwara nabi mu miryango bazanwa mu mugoroba w’ababyeyi bagahabwa impanuro bakisubiraho.
Twagiramungu Alexis, Umuyobozi w’umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga yagize icyo asobanura ku byagezweho n’umugoroba w’ababyeyi i wabo.
Yagize ati ”Umugoroba w’ababyeyi ufite akamaro cyane, cyane ko twebwe tuwugira ku wa kane wa buri cyumweru. Usanga imiryango myinshi ibanye nabi, ibanye idasezeranye ifitanye amakimbirane. Turabatumira kugira ngo tubunge.”
Avuga ko bagirwa inama bamwe na bamwe bagafata ingamba yo kujya gusezerana kuko inshuro nyinshi hari ubwo bakimbirana ari uko umugore atibonamo umugabo kuko batasezeranye.
Umuyobozi w’umudugudu avuga ko bagira inama abagabo badacyura amahaho mu ngo zabo bakajyana ifaranga mu kabari, kandi ngo izo nama zatanze umusaruro mu mibanire y’ingo.
Ati ʺTukamubwira ngo wa mugabo we kujya mu kabari si wo muti w’ibibazo by’urugo rwawe, egera umugore mukore wiba inyanda ngo uruharire abana n’umugore, mbese muri rusange umugoroba w’ababyeyi tuwuboneramo ibibazo byinshi, kandi bigakemukiramo amakimbirane ari mu ngo.”
Avuga ko n’abagabo bafashe iya mbere mu kwitabira iyi migoroba y’ababyeyi, bafitemo n’ikimina bizigamamo amafaranga guhera ku ijana.
ʺNamara kugwira dushobora nko kuyafashisha abadafite ubwisungane mu kwivuza tubana mu mugoroba w’ababyeyi, tugakoramo n’ikimina cya dusasirane.”
Avuga ko n’ubwo abagabo bafite imyumvire kuri aka kagoroba k’ababyeyi itandukanye n’iy’abagore.
Gusa ngo umugoroba w’ababyeyi witabirwa cyane n’abagore, abagabo ntibawibonamo cyane, bagenda biguruntege.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko umugoroba w’ababyeyi umaze kugira intera igaragara mu gukemura amakimbirane mu ngo, aho ku itariki ya 8 Werurwe uyu mwaka ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, amwe mu matsinda yakoze neza cyane yahawe ibihembo.
Ati ʺBuri kwezi dukora urutonde rw’imiryango itabanye neza muri buri murenge tukarebamo itabanye neza tukayitaho, tukaba tuzi ngo aba bantu icyo bapfa n’iki, wenda ntibanashyingiranywe, tugashaka uburyo dukemura icyo kibazo cye, wenda abana ntibananditse, ibintu nk’ibyo by’amakimbirane usanga bituruka muri ubwo buryo abantu bihuje ngo babane.”
Avuga ko kandi amwe mu makimbirane agaragara usanga nanone abantu bapfa umunani (ubutaka), ariko agatanga icyizere ko ku bijyanye n’ubutaka amakimbirane agenda akemuka.
Ati ʺUmugoroba w’ababyeyi rero ugira uruhare runini cyane, hari na komite zawo, bagira uko bapanga bagasura izo ngo.”
Avuga ko mu kunganira umugoroba w’ababyeyi bashishikariza abashyingiranwa kumenya uko ingo zubakwa n’uko zishyigikirwa binyuze mu nyigisho z’umubano zitangwa n’ubuyobozi.
ʺNtabwo guhyingiranwa bikiri umuhango, habaho kwiga. Mwabonye ko mu madini babanza kujya kwiga kwa padiri inyigisho z’umubano, wasangaga baza iminota cumi n’itanu Gitifu akaba arabasezeranije ariko uyu munsi mu karere kacu twavuze ko bafata igihe bakigisha abantu mbere y’uko babashyingira.”
Bimwe mu byo abagiye gushyingiranwa bigishwa harimo kuringaniza imbyaro, uburenganzira bw’abana binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bigakorwa n’abantu bose bafite aho bahurira n’ibirebana n’umuryango.
Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ku rwego rw’igihugu yatangirijwe mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza na Madame Jeannette Kagame, hari ku mugoroba wo ku wa 25 Ukwakira 2013, mu rwego rwo gukemura ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’icyarushaho kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abagize umuryango.
Hakizimana Elias

Twagiramungu Alexis, Umuyobozi w’umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga avuga ku mugoroba w’ababyeyi (Photo/Elias H.)

Mukeshimana Gerturde, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga avuga ko umugoroba w’ababyeyi wabaye umwunzi nyawe w’abagore n’abagabo bashyamirana (Photo/Elias H.)
