Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rukomoka mu karere ka Muhanga rwahwituye urubyiruko rwabonye amahirwe rugahabwa akazi ariko ntibizigamire .
Ni nyuma y’umuganda wateguwe n’ihuriro ry’abo banyeshuri, ( MUSA ), ‘Muhanga, University Students Association’ witabiriwe n’urubyiruko ndetse n’inzego zitandukanye.

Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutwara amabuye n’umucanga bizifashishwa mu kubakira umuturage utishoboye inzu yo kubamo, gushishikariza urubyiruko kwizigamira no gutangira ikimina cyarwo.
Kurwanya imirire mibi mu bana hatangwa amagi n’amata ku bana 30, hakozwe ubukangurambaga bushishikariza abana gukunda ishuri, kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.
Iradukunda Marie Chantal uhagarariye abanyeshuri biga muri kaminuza bavuka mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga yavuze ko ari iby’agaciro kuba nabo nk’abana bo muri aka gace babashije gukora ibikorwa byo kugateza imbere binyuze mu muganda.
Yagize ati” Twibanze ku bikorwa bitandukanye harimo kwigisha kwizigamira, urubyiruko rwa hano usanga rubona amahirwe yo kubona akazi ariko ntiruyabyaze umusaruro, twabashishikarije kwizigamira ngo barusheho kwiteza imbere bazigamira ahazaza”.
Ufiteyezu Eric wari witabiriye uyu muganda yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’akarere akomokamo abinyujije mu bikorwa bitandukanye we na bagenzi be bakoze, bizazamura imibereho y’abaturage n’urubyiruko bagenzi be muri rusange.
Yagize ati:” Twatunze amabuye dutwara n’umucanga birafasha uyu muturage kubona aho aba heza ndetse bikomeze no kuzamura imibereho myiza ye, anarusheho kwiteza imbere. Nzakomeza ku bufatanye na bagenzi banjye guharanira icyo aricyo cyose cyatuma Muhanga n’abayituye iterambere ryihuta”.
Inspector of Police Kamanzi Hassan ushinzwe ibikorwa bihuza Police n’abaturage mu karere ka Muhanga yashimiye urubyiruko rwose rwitabiriye uyu muganda arusaba gukomeza kurangwa n’ibikorwa byo gukunda igihugu hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abagituye.
Yagize ati:” Ni byiza kuba twabonye urubyiruko rungana gutya mu bikorwa byo kuzamura iterambere n’imibereho myiza by’abaturarwanda, rubyiruko muzakomereze aho turusheho guteza igihugu cyacu imbere.”
Uyu muganda wari wateguwe muri gahunda yiswe” Intambwe y’abato mu ngamba z’imbangukiramihigo” witabiriwe n’abasaga 390, ibikorwa byose byakozwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1, 176, 000.
RUKUNDO EROGE
