Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda n’ibiyobyabwenge.
Ibi yabigarutseho mu biganiro byahuje urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye n’inzego zitandukanye mu karere ka Muhanga, bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kayitesi yabwiye urubyiruko ati: “Ubuzima bwanyu, buri mu biganza byanyu, ni mwe mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera, ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho ni mwe muzabiha icyerekezo mushaka”.
Yasabye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu gishyize imbere ihame ry’uburinganire, kandi kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi yasobanuriye urubyiruko rwo muri ako karere ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose.
Urubyiruko rwibukijwe guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu cyabo.
UWIMANA DONATHA
