Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa 06 Mutarama 2022, rigaragaza ko Muhire Henry Brulart ari we watsindiye kuba umunyamabanga mukuru mushya wa FERWAFA. Ni umwanya asimbuyeho Uwayezu Francois Regis, weguye mu minsi ishize.
Muhire yabaye umunyamakuru ukomeye mu myaka yashize, hano mu Rwanda; azwiho kuba asobanukiwe iby’umupira w’amaguru ndetse no kuvugisha ukuri.
Uyu mugabo wabaye umunyamabanga wa FERWAFA, kandi yitezweho byinshi mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko kuzamura umubare w’abana bakina umupira baba baratangiye gukurikiranwa bakiri bato, no gufatanya n’izindi nzego bireba ngo ibyo bizagerweho; ibyo abakurikiranira umupira w’amaguru hafi, bavuga bakurikije uhunararibonye afite.
Rukundo Eroge