Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, yaraye ageze i Kigali, akubutse muri Cameroun, aho yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo (CAN 2021).
Salima akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart, ndetse n’abasifuzikazi bagenzi be barimo Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine na Umutesi Alice bari bamuzaniye indabo; yakirwa kandi n’abo mu muryango we.
Uyu musifuzi yavuze ko ari iby’agaciro, kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro.
Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamwubatsemo icyizere, ari na cyo cyatumye agera aho ageze; Aboneraho no gushimira Abanyarwanda bose, bamushyigikiye.
Mukansanga Salima Rhadia agarutse mu Rwanda, nyuma yo gukora amateka yagarutsweho n’bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku Isi, nk’umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Ni umukino wo mu Itsinda B, wahuje Guinée na Zimbabwe ku wa 18 Mutarama 2022, ari na wo Mukansanga Salima Rhadia yandikiyeho aya mateka, awusifura.
NKUBIRI B. Robert