Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Mukura VS yizihije isabukuru y’imyaka 60, igwa miswi na APR FC 0-0

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs mu kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 60 imaze ishinzwe, yakinnye umukino wa gicuti na APR FC urangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi, bityo amakipe yombi agwa miswi 0-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, wahuruje abakunzi benshi ku mpande zombie n’ubwo bitari bikomeye cyane. Umuzamu wa Mukuru VS, Sebwato Nicolas, yigaragaje ubwo yakuragamo Penaliti ya APR ku munota wa 35, yari itewe na Victor Mbaoma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR ubona ko yahinduye imikinire, ndetse na Mukura amakipe yombi agaragaza umukino mwiza ariko habura n’imwe yatera mu izamu ry’indi. Ibitego birumba bityo iminota 90 y’umukino irangira ari 0-0.

Uyu mukino wa gicuti wahuje Mukura na APR FC wakinwe mu gihe ikipe ya APR FC yitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzayihuza na Rayon Sports FC mu mpera z’icyumweru gitaha ndetse n’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Mukura Victory Sports yo iritegura imikino ya shampiyona y’umwaka 2023-2024.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura Victory Sports imaze ibayeho habaye ibikorwa byinshi binyuranye birimo gushimira abafatanyabikorwa bayo no gutangiza ikipe y’abato y’abagore, umukino wahuje abakanyujijeho muri Mukura n’abakozi b’Akarere ka Huye, kwerekana abakinnyi bashya n’ibindi.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.