Perezida Paul Kagame yakiranywe amashyi n’impundu n’abanyakamonyi na we abasezeranya iterambere rirambye binyuze mu gukorera hamwe.
Kagame Paul, umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yageraga mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 16 Nyakanga 2017, aho yari akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza yakiranywe urugwiro n’abaturage abaseseranya ubufatanye n’iterambere ryihuse.
Mu ijambo rye Kagame yabwiye abaturage ba Kamonyi ko mu gihe bakiri kumwe bagomba kugera kure, bakarenga ibyo abashinyaguzi bavuga.
Yagize ati “Muramfite nanjye nkabagira, ubwo se icyatunanira cyaba ari iki ? Nta na busa! Turacyari kumwe rero, turacyagendana rero, turacyihuta kandi turashaka kwihuta, turashaka kujyana twese tukagera kure, kandi tukihuta. Abanyakamonyi ibyo ngibyo biragaragara ko mubyifitemo.”
Kagame yakomeje abwira abanyakamonyi ko iby’amateka mabi yabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi, uhereye mu bana bato kuko na bo yabagizeho ingaruka.
Yagize ati “Ibyo byarabaye ariko kuva icyo gihe aho tugeze, aho tujya, ntabizasubira. Na bariya bashinyaguzi mujya mwumva ntabwo bazadukandiraho, ntabwo bizasubira, baravuga gusa ariko ibikorwa twebwe dushaka ni ukubaka no gukomeza gutera imbere, no kujyana hamwe twese, mu bumwe bw’abanyarwanda, mu mutekano w’u Rwanda, n’amajyambere dushaka kubaka y’abanyarwanda.”
Perezida Kagame akaba n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, yahaye abanyakamonyi umukoro wo kuzatora neza bakarushaho gukomeza kwihuta mu iterambere.
Agira ti “Banyakamonyi rero, ndashaka ko muzatora neza nyuma yaho mugakora, mugateza imbere Kamonyi, mugateza imbere uturere tundi twose tw’igihugu cyacu. Tugakomeza kwiyubaka tugakomeza tugatera imbere, tukabana n’abo duturanye na bo, n’abandi abo ari bo bose ariko dushingira ku bikomeye, ku byubatse biramba by’iwacu.”
Yasoje ababwira ko abafitiye icyizere cyo kuzakomeza kumuba inyuma mu gihe cy’amatora anabibutsa kuzazinduka ku munsi nyir’izina w’amatora.
Ati “Ndabizeye, ndabizeye cyane, muri intore nziza za RPF, FPR Inkotanyi.” Na bo mu majwi aranguruye bati “ntituzagutenguha!”
Kagame yakomeje agira ati “Iyo mwese muri FPR Inkotanyi tugafatanya n’abandi batari FPR, abandi banyarwanda bashyira mu gaciro, imitwe y’amashyaka ya politiki yadushyigikiye afatanije na FPR, murumva, ntacyatunanira. Itariki enye rero, ni ukuzinduka, byajya kugera saa sita, umurimo ukaba wanoze.”
Yoneraho ati “Hanyuma tukazakomeza kwishima, twishimira hamwe, twishimira ibikorwa byiza, twishimira kuba umwe no gukorana, twishimira amajyambere tuzakomeza kubaka.”
Tubibutse ko abakandida bahatanira muri aya matora yo kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi ikurikira 2017-2024 ari Nyakubahwa Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza w’ishyaka Green Party ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe; kwiyamamaza bikaba bigikomeje kugeza tariki 02 Kanama.
Hakizimana Elias/Kamonyi

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abarwanashyaka b’andi mashyaka arimo PSD bamamaza Paul Kagame (Photo/Courtesy)
