Ku wa Gatandatu taliki ya 27 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda RCA ryakoze inama yinteko rusange isanzwe, hagamijwe kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wagenze, raporo yumugenzuzi w’imari n’uko umutungo wakoreshejwe, kongera ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo umukino wa Cricket wakwinjiza amafaranga.
Steven Musaale uyobora iri shyirahamwe yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ari uwo kwishimira, kuko u Rwanda rwahawe kwakira imikino nyafurika yo gushaka tike y’igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 19 no mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo, kandi iyi mikino ikaba yaragenze neza.
Ikipe y’igihugu y’abagore yegukanye igikombe mu irushanwa ritegurwa na federasiyo y’umukino wa Cricket muri Nigeria.
Ku irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi “KWIBUKA TOURNAMENT 2022”, uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu byinshi harimo n’ibihugu 2 byaturutse hanze y’umugabane wa Africa, aribyo Ubudage na Brazil, gusa akaba yatangaje icyorezo cya COVID 19 cyagiye kibakoma mu nkokora mu bikorwa byinshi.
Ku bigendanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari yatangarije abanyamuryango ko bishimira uko umutungo wakoreshejwe, ndetse anatangaza ko bishimira ko n’ingengo y’imari yiyongereye binyuze mu bafatanyabikorwa bagiye babona ndetse bakishimira n’inkunga bahawe na Minisiteri ya siporo.
Mu guteza imbere umukino wa Cricket mu Rwanda bishimira ko ubu uyu mukino umaze kugera mu bigo 108 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ukaba umaze kugera mu turere 18 kuri 30 tugize u Rwanda. Hakaba hari gahunda yo kuwugeza mu turere twose tw’igihugu. Ikindi ni uko bavuze ko hagiye kongerwa umubare w’abatoza bafasha abo bana ndetse bakongerwa n’ubumenyi.
Ku bigendanye no kongera ibikorwaremezo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iri shyirahamwe Bwana Emmanuel Byiringiro yatangaje ko hari gahunda y’uko utwo turere twose dufite amakipe ya Cricket hagiye kurebwa uko hakubakwa ibibuga kugira ngo binafashe abo bana kubona aho bitoreza.
Mu rwego rwo kubaka cricket nk’umukino winjiza amafaranga, Steven Musaale yatagaje ko hagiye kongerarwa umubare w’abafatanyabikorwa n’amarushanwa menshi.
Mu bikorwa biteganyijwe, Emmanuel Byiringiro ushinzwe ibikorwa yatangarije abanyamuryango ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 mu bagore igiye kwerekeza muri Botswana mu gushaka tike y’igikombe cy’isi; mu gihe mu bahungu batarengeje imyaka 19 bo bazajya Nigeria amakipe yose akaba yiteguye kandi atanga n’icyizere.
U Rwanda kandi rwongeye guhabwa kwakira imikino y’ijonjora nyafurika yo gushaka tike y’igikombe cy’isi mu bagabo. Iyi mikino ikazaba mu kwezi kwa 11.
Panorama