Binyuze mu muryango utari uwa Leta ugamije guteza imbere abari abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO: Rwanda Ex-Combatants and other Persons with Disability Organization), abafite ubumuga bagera kuri 75 barigishwa imyuga inyuranye kugira ngo bashobore kwigira.
Binyuze mu mushinga wo gufasha abari abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga kugira ngo bagere ku iterambere rirambye (Supporting disabled Ex-Combatants and other People with disabilities for sustainable development) uterwa inkunga n’Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) binyuze mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), RECOPDO irafasha abafite ubumuga 75 baturutse mu turere twa Burera na Musanze, kwiga imyuga irimo Ubudozi, Gutunganya no gusana inkweto ndetse n’Ikoranabuhanga.
Abitabiriye aya masomo azamara amezi atandatu bamwe bigira mu Mujyi wa Musanze abandi bakigira mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro cy’i Mutobo.

Abafite ubumuga batangiye kwiga gukora inkweto bifashishije ibikarito (Ifoto/Panorama)
Habimana Louis, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri RECOPDO, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko bateguye umushinga wo gufasha abari abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwigira no kugera ku iterambere rirambye.
Agira ati “Twahisemo kubigisha imyuga kuko ariyo ishobora kubafasha ndetse n’imiryango yabo bakarushaho kwigira. Imyuga ibafasha kwiteza imbere mu buryo burambye, binyuze mu makoperative tuzabafasha gushinga ubwo bazaba barangije amasomo, kandi bakazayahuriramo n’abandi badafite ubumuga. Ibi bizabafasha kwisanga muri sosiyete kuko bazaba bisanzuye batari bonyine, ahubwo bunganirana n’abandi.”
Habimana akomeza avuga ko kugira ngo bashobore kubona abanyeshuri, bafatanyije na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga n’inzego z’ibanze. Ati “Twatanze amatangazo, abantu bariyandikisha. Hiyandikishije abantu benshi ubona bose bafite inyota yo kwiga, ikibazo ni uko amikoro yacu atashoboraga kubakira bose.”

Habimana Louis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RECOPDO yasuye abafite ubumuga biga Gukora no gusana inkweto (Ifoto/Panorama)
Akomeza avuga ko hiyandikishije abarenga 300 mu karere ka Musanze, naho muri Burera hiyandikisha abarenga 200. Kugira ngo bagere ku mubare bifuzaga, batanze ikizamini gito kirimo kwandika n’ibindi byoroheje, hanyuma babona abanyeshuri 75 ari na bo bifuzwaga. Muri abo 75 harimo abari abasirikare bamugariye ku rugamba 45 n’abandi bafite ubumuga 30.
Mukeshimana Vera, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ushinzwe guhuza Komisiyo n’izindi nzego, asaba abagize amahirwe yo kwiga imyuga kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakiga bashyizeho umwete, kuko umwuga biga uzabafasha kwiteza imbere.
Agira ati “Mwe mubarizwa mu Nkeragutabara nimwe mugomba gufata iya mbere mugatoza bagenzi banyu ikinyabupfura no kwiga mushyizeho umwete. Mwibuke ko hari benshi bakeneye kwiga iyi myuga; mwe rero mwagize amahirwe mugafashwa na RECOPDO, aya mahirwe nimuyabyaze umusaruro.”

Habimana Louis na Mukeshimana Vera baganira n’abiga ubudozi mu kigo cya Mutobo (Ifoto/Panorama)
Nyuma yo gusoza amasomo mu gihe cy’amezi atandatu, RECOPDO izabafasha kwibumbira mu makoperative ariko kandi bakazahuzwa n’abandi kugira ngo bose bunganirane mu gukorera hamwe ntawe uheza undi, kandi bafatanye mu rugamba rw’iterambere rirambye.
By’akarusho, abafite ubumuga ariko badashobora kubona uko biga, bohereza abo bashakanye cyangwa se abana babo bakigana n’abandi. Ku ikubitiro hariga abafite ubumuga bw’ingingo.
Rwanyange Rene Anthere
